U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E, uzabera i Nyamirambo ku wa 11 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nyuma y’iminsi itatu, Ikipe y’Igihugu izaba iri muri Kenya, aho izakirwa na Harambee Stars mu mukino w’umunsi wa gatandatu, ari na wo uzasoza ijonjora rya kabiri.
Mu rwego rwo kwitegura imikino yombi, abakinnyi b’Amavubi bahamagawe muri iki cyumweru bitabiriye umwiherero ku wa Gatanu.
Abitabiriye uyu mwiherero uri kubera kuri Sainte Famille Hotel ni abakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda barimo abo muri AS Kigali, Rayon Sports, APR FC, Police FC, Gasogi United na Kiyovu Sports.
Biteganyijwe ko abakina hanze bazagera i Kigali mu cyumweru gitaha nyuma yo gukinira amakipe yabo mu mpera z’iki cyumweru.
U Rwanda ruzakina imikino ibiri isigaye ntacyo ruharanira kuko rwamaze gusezererwa, aho rufite inota rimwe mu mikino ine imaze gukinwa, kimwe na Kenya ifite amanota abiri.
Mali ifite amanota 10 ku mwanya wa mbere mu Itsinda E ndetse na Uganda ifite amanota umunani, byombi bizishakamo ikipe imwe izakomeza mu ijonjora rya gatatu rizakinwa muri Werurwe 2022.
Amafoto: Ferwafa


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!