Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023, saa Sita z’ijoro ni bwo gutanga kandidature birangira, hakazategerezwa ko Komisiyo y’Amatora izatangaza urutonde ntakuka rw’abujuje ibisabwa ndetse bazahatana tariki ya 14 Kamena 2023.
Perezida wa Police FC, Munyantwali Alphonse na Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports, bari mu batanze kandidatire yo kujya muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda nka Perezida na Visi Perezida.
Abagize Komisiyo y’Amatora bageze mu biro byayo biherereye ku Cyicaro gikuru cya FERWAFA, saa 13:45 bategereza abakandida ko bajya gutanga kandidatire zabo.
Munyantwali Alphonse wahoze ayobora Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba ni we wabimburiye abandi dore ko yahageze 15:40.
Nyuma y’iminota 14 gusa yinjiye, saa 16:04, Gacinya Chance Denis wahoze ayobora Rayon Sports na we yahageze abisikana na Munyantwali asohoka.
Gacinya Chance Denis wamaze iminota 21 mu Biro bya Komisiyo y’Amatora yasohotse saa 16:25. Mu magambo make abajijwe ibijyanye na kandidatire ye ndetse n’umwanya yifuza kwiyamamariza, yasubije ko ntacyo yabivugaho kugeza hatangajwe urutonde ntakuka tariki ya 14 Kamena 2023.
Yagize ati "Aka kanya sinatangaza umwanya niyamamarije n’imigabo n’imigambi yanjye, wenda bazemera kandidatire yanjye cyangwa bayikuremo, ubwo rero urumva ko ntatangaza ibitaraba. Dufite umwanya uhagije, tuzaganira namwe [itangazamakuru] bamaze kutwemeza nk’abakandida ntakuka.”
Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko Gacinya yatanze kandidatire ku mwanya wa Visi Perezida.
Uwaduhamirije aya makuru yagize ati "Gacinya asobanukiwe ruhago Nyarwanda, azafatanya na Perezida uzatorwa gutanga icyerekezo cyayo. Yatugishije inama dufatira umwanzuro hamwe ko yatanga kandidatire mu nyungu z’umupira w’amaguru w’u Rwanda kandi arabishoboye."
Uretse aba, hari kandi Umutoza wa Ivoire Olympique yo mu Cyiciro cya Kabiri, Uwineza Pacifique, watanze kandidature ku mwanya w'Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu.
We wahageze saa Kumi n’iminota 15 ntiyahatinda dore ko mu minota itanu gusa yari arangije gutanga kandidatire ye.
Aganira na IGIHE ku migabo n’imigambi ye icyo azakora kandidatire ye niramuka yemewe ndetse agatsinda amatora yavuze ko azashaka impano, akibanda ku Ikipe y’Igihugu y’Abagore ndetse no kuyishakira Umutoza uhoraho.
Yagize ati "Ndamutse nyoboye Komisiyo ishinzwe kureberera Amakipe y’Igihugu, icyo nakwibandaho ni ugushaka abakinnyi b’Abanyarwanda benshi bakina hanze nk’ababigize umwuga mu byiciro byose, gukomeza gushakisha impano mpereye mu Cyiciro cya Kabiri ndetse no mu mashuri nkanashyiraho amarushanwa y’abana bakiri bato mu byiciro byose haba guhera mu bari munsi y’imyaka 20, 17 na 15.”
“Mfatanyije na Komisiyo naba nyoboye ndetse na FERWAFA muri rusange naharanira ko Ikipe y’Igihugu y’Abagore yagumaho ikagira n’umutoza uhoraho kugira ngo babashe kwitabira amarushanwa muri Afurika no ku Isi yose.”
Aganira na IGIHE, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Kalisa Adolphe, yavuze ko gutanga kandidature mu mpapuro birangiye ariko bitabujije ko abagize impamvu zitandukanye zatumye batagera ku biro bya Komisiyo y’Amatora bazohereza kuri email ya FERWAFA kugeza saa Sita z’ijoro.
Tariki ya 29 kugeza 30 Gicurasi 2023, ni umwanya wo kuzuza dosiye y’abakandida nk’uko bisabwa na Komisiyo y’Amatora mu gihe kuva tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 6 Kamena 2023, ari igihe cyo gusuzuma kandidatire zakiriwe.
Ku wa 6 Kamena 2023, ni ugutangaza abakandida bujuje ibisabwa mu gihe bukeye bwaho tariki ya 7 Kamena ari ugutanga ubujurire muri Komisiyo y’Amatora.
Tariki ya 9 kugeza 12 Kamena 2023 ni ugusuzuma ubujurire bwakiriwe, mu gihe ku wa 13 Kamena ari ugutangaza ibyemezo bya Komisiyo y’Amatora kuri ubwo bujurire.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kizaba tariki ya 14 Kamena 2023, ni bwo hazatangazwa urutonde rw’abakandida bemerewe guhatanira kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA.
Ku wa 15 – 23 Kamena 2023 ni ukwiyamamaza ku bakandida, mu gihe ku wa 24 Kamena 2023 ari bwo hazaba amatora.




































Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0