Sénégal yabigezeho itsinze Maroc igitego 1-0, mu mukino wa nyuma waranzwe n’imvururu nyinshi cyane zanaguyemo bamwe mu bafana.
Perezida Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yagiye kwakira iyi kipe ku kibuga cy’indege, mu gihe ku mugoroba yabakiriye anabagenera ibihembo bishimishije.
Uyu muyobozi yageneye buri mukinnyi ibihumbi 115,000€ asaga miliyoni 200 Frw n’ubutaka bwa 1,500 m² mu gace ka ‘Petite Côte’ gaherereye mu majyepfo y’Umurwa Mukuru Dakar.
Ni mu gihe kandi abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru bahembwe ibihumbi 75.000€ arenga miliyoni 120 Frw. Abayobozi ba Minisiteri ya Siporo bo bagabanyijwe 465.000€ asaga miliyoni 800 Frw.
Ni ku nshuro ya kabiri, Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika nyuma y’icya 2021 yatwaye itsinze Misiri ku mukino wa nyuma.





















Ibitekerezo 0