Saa Cyenda zuzuye ni bwo umusifuzi Mukansanga Salima yatangije umukino kuri Stade ya Bugesera.

Amakipe yombi yinjiye mu mukino ubona ko ari kwigana hagati yayo; ukinirwa hagati mu kibuga ariko uburyo bwo kurema igitego bwari buri hasi ku mpande zombi.

Mu kibuga hagati AS Kigali yarushije cyane Mukura, yifashishije Akuki Djibrine wayivuyemo na Kalisa Rachid bari beza. Mukura VS yatangiye gukina inyujije imipira ku ruhande rwakinagaho umusore Kubwimana Trésor.

Uburyo bwa AS Kigali nibwo bwagize icyo bukora imaze kwinjira mu mukino, itangira kugerageza amashoti akomeye kuko kugera mu rubuga rw'amahina byari byanze. Uburyo bwiza bwabonetse ku ishoti Rucogoza Eliasa yateye ariko umupira uca hejuru gato y'izamu.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye hongerwaho umunota umwe. Muri uyu munota niho Akuki Djibrine yagerageje ubundi buryo bukomeye ariko Kayumba Soter awukuramo bikekwa ko yawukoze n'intoki, Mukansanga yemeza ko nta cyabaye, ahita anakirangiza.

Nyuma y'akaruhuko, igice cya kabiri cyatangiwe no gukora impinduka ku mpande zombi. Umutoza wa Mukura Afahmia Lofti, yakuye mu kibuga Christian Nisingizwe na Zubel Hakizimana, hajyamo Habamahoro Vincent na Mukogotya Robert.

Casa Mbungo André na we yahise akora impinduka akuramo Félix Kone Lottin wananiwe gukorana na Jacques Tuyisenge ashyiramo Hussain Tshabalala, umaze umunsi umwe avuye mu karuhuko.

Izi mpinduka zatumye amakipe yombi atangira kugera imbere y'izamu, umupira uva mu kibuga hagati wimukira ku mpande. Muri iyi minota kandi ku kibuga hahise hagwa imvura nyinshi irimo n'imiyaga yatangiye kuvangira abakinnyi.

Ibi ntibyabujije AS Kigali gukomeza kugera imbere y'izamu inshuro nyinshi. Hussain Tshabalala wari ugiyemo asimbura, yagoye ba myugariro ba Mukura VS, ku munota wa 76 akorerwaho n'ikosa hafi n'urubuga rw'amahina.

Iri kosa ni ryo ryavuyemo igitego cya mbere cya AS Kigali, rihanwe neza na Lawrence Djuma, umunyezamu Sebwato Nicholas ayoberwa uko bigenze.

Nyuma y'iki gitego As Kigali yongeye gukora indi mpinduka ikura mu kibuga Akuki Djibrine, yinjizamo Nyarugabo Moïse.

Ku munota wa 78, umunyezamu wa AS Kigali, Frederick Odiambo yakoze ikosa imbere y'izamu, Mico Justin ahusha uburyo bwabazwe ananirwa gushyira umupira mu izamu.

AS Kigali nk'ikipe yakiriye yakomeje kwegera izamu cyane kurusha Mukura VS, ariko iyi kipe yo mu Karere ka Huye na yo yanyuzagamo igashaka kwishyura. Ni na yo kandi yaremye uburyo bwa nyuma muri uyu mukino bwabonetse ku munota wa 89 ariko Kamanzi Achraf atera agashoti gato cyane.

Umukino w'aya makipe yombi wahise urangira AS Kigali itwaye amanota atatu, ayiha gusatira amakipe ari mu myanya ya mbere.

Umutoza Casa Mbungo André yavuze ko ashimishijwe n'intsinzi nubwo imyiteguro yayo itari imeze neza, agaruka no ku bakinnyi batagaragaye kuri uyu mukino.

Yagize ati "Turashima Imana ku bw'intsinzi iduhaye nubwo mu buryo bwo kwitegura hataburamo birantega. Twari dufite abakinnyi mu kibuga bagera ku munani basibye [Ramadhan], ntibiba byoroshye."

"Igice cya mbere twagerageje kuyobora umukino ariko icya kabiri, tugerageza kwegera izamu. Icyahindutse ni ukubabwira uko bahagarara neza. Ntabwo twari dufite abasore nka Ntwali Fiacre, Niyonzima Olivier Seif, Bishira Ratif na Tshabalala wari ukinaniwe. Bose nibaza ko tuzaba tubafite ku mukino ukurikira."

Uyu mutoza n'ikipe ye iri ku mwanya wa Kane, bahise bagira amanota 42 yatumye basatira Rayon Sports yatsinzwe ibitego 4-2 na Police FC ikagumana 46.

Mukura VS yatsinzwe umukino yagumye ku mwanya wa karindwi n'amanota 34. Urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda ruyobowe na APR FC ifite 49, ikurikiwe na Kiyovu Sports ya 47, zose zitarakina imikino yazo. Undi mukino wabaye, Marine FC yanyagiye Musanze FC ibitego 4-1.

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023, APR FC izakira Bugesera FC, Espoir FC yakire Kiyovu Sports naho Etincelles FC na yo izakirira Gasogi United FC mu Karere ka Rubavu.

AS Kigali yatsindiye Mukura VS mu Bugesera
AS Kigali yatsindiye Mukura VS mu Bugesera
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga