Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 6 Nzeri 2025, mu birori byo gusangira byahuje abitabiriye umuhango wo kwita abana b’ingagi izina, wabaye ku wa 5 Nzeri 2025.
Ati “U Rwanda ni iwanyu. Muhora muhorana ikaze.”
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko 10% by’umusaruro wa Pariki zo mu Rwanda uhabwa abazituriye, atari imfashanyanyo iri aho gusa, ahubwo ari uburyo bwo kurinda no kubungabunga umurage Abanyarwanda basangiye mu buryo burambye.
Ati “Mu Rwanda 10% by’amafaranga yinjijwe mu bukerarugendo ahabwa abaturage baturiye za pariki. Ntabwo ari inkunga gusa ahubwo ni uburyo bwo kurinda no kubungabunga mu buryo burambye umurage dusangiye.”
Ku wa 5 Nzeri 2025 ni bwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko abari mu rwego rw’ubukerarugendo, bahuriye mu Karere ka Musanze mu Kinigi mu muhango wo kwita abana b’ingagi izina.
Ni umuhango wari ubaye ku nshuro ya 20, aho abana 40 bakomoka mu miryango 15 bahawe amazina.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ni we wari umushyitsi mukuru mu gihe mu bandi bayobozi bitabiriye harimo na Madamu Jeannette Kagame.
Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage b’Akarere ka Musanze gukomeza kwita ku ngagi kuko zifatiye runini igihugu.
Ati “Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba gusigasira twese."
Yavuze ko uko ingagi ziyongera, ari na ko pariki yongerwa ari na yo mpamvu leta yiyemeje kwagura pariki. Yavuze ko bizanagira ingaruka nziza ku iterambere ry’abaturage baturiye pariki.
Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b’ingagi 437, ni bo bamaze guhabwa amazina.
Mu 2024, umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 4,3%, ugera kuri miliyoni 647$, bitewe ahanini n’ubwiyongere bw’abasura ingagi bazamutseho 27%.
Gusura ingagi bisaba kwishyura 1500$ ku munyamahanga, 500$ ku munyamahanga uba mu Rwanda, 200$ ku Munyarwanda, 200$ ku muturage wo muri EAC na 500$ ku muturage wo mu bindi bihugu bya Afurika cyangwa se undi munyamahanga uba muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!