Migi yatandukanye na AZAM FC tariki 12 Ukuboza nyuma y’aho atari akifuzwa na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe yo muri Tanzania yari amaze umwaka n’amezi atandatu akinira.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda w’imyaka 29, igitangazamakuru cyo muri Kenya cyitwa Nairobinews cyatangaje ko yifuzwa bikomeye na Gor Mahia nk’uko kibikesha umwe mu bayobozi bayo utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara.
Ati “…ibyo asaba twabyemera kuko ni umukinnyi w’umuhanga nubwo atabonye umwanya uhagije wo gukina mu gihe gishize. Umwaka utaha turashaka gutwara igikombe kandi kubigeraho birasaba abakinnyi b’abahanga.”
Migi wahoze akinira APR FC naramuka yerekeje muri iyi kipe azaba asanze yo rutahizamu Jacques Tuyisenge na Kagere Meddy bakinana mu Mavubi ariko ashobora kwinjira hasohoka Sibomana Abouba bivugwa ko atakiri mu mibare y’iyi kipe nyuma yo kurangiza amasezerano kandi n’umutoza José Marcelo Ferreira bita Ze Maria akaba yaragiye atamugirira icyizere.






Ibitekerezo 0