00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Migi yasobanuye impamvu yatandukanye na Musanze FC

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 July 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yavuye imuzi ibyo kudahabwa agaciro n’ubuyobozi bwa Musanze FC, bukamwohereza kumvikana n’undi mutoza mugenzi we bigatuma afata icyemezo cyo guhita atandukana na yo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2024, ubwo yatangiranaga imyitozo na Muhazi United yagezemo nk’ikipe nshya mu mwaka utaha.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, Mugiraneza yabajijwe impamvu yatumye adakomezanya na Musanze FC cyane ko yagiranye na yo ibihe byiza, abisobanura mu buryo bwimbitse.

Ati “Impamvu ntongereye amasezerano ni umwanzuro nafashe kubera ko aho turangirije shampiyona, nagiye gukora amahugurwa ya Ferwafa i Rubavu, ibyumweru bitatu kuri lisanse C.”

“Musanze barampamagaye mbabwira ko tuzavugana nsoje kwiga, aho amasomo arangiriye uwanyegereye ni Imurora Japhet ‘Drogba’ umutoza mugenzi wanjye twicaranaga ku ntebe y’abatoza.”

Migi yakomeje avuga ko Imurora na we wari umutoza wungirije yamwegereye amubwira ko yifuza ko bahura bakaganira ku kongera amasezerano.

Ati “Ambaza [Drogba] ubuyobozi nshaka ubwo ari bwo mubwira Perezida cyangwa undi muntu wo muri komite, ambwira ko bitakunda ko ari we tuzaganira amasezerano. Mu byubahiro mugomba kandi nanjye ubwanjye nigomba ntabwo ngomba kuvugana n’umutoza mugenzi wanjye twese twungirije ngo tuvugane ku masezerano.”

Migi yakomeje avuga ko iyo aza kuba ari umutoza mukuru ubimubwiye nta kibazo ariko “Natunguwe no kumva ko Imurora Japhet ari we tujya kuganira ku masezerano, namubwiye ko bidashoboka mpita mfata umwanzuro wo kureba ahandi nakwerekeza.”

Nubwo Migi ari mushya muri Muhazi United, yarayikurikiranaga kandi akavuga ko agiye gukorana n’umutoza mwiza ufite uburambe buzatuma bafatanya ku buryo bashyira iyi kipe mu myanya myiza izatuma abaturage n’abayobozi bishima kurushaho.

Migi yavuze ko gutoza yasanze ari akazi gakomeye bitandukanye n’uko yabyibwiraga akiri umukinnyi, yavuze ko intebe y’ubutoza itoroshye ari na yo mpamvu bahora bahagaze.

Ati “Iriya ntebe irashyuha ni yo mpamvu ujya ubona umuntu aticara aba ahagaze umunota ku wundi. Navuga ko gutoza bikomeye ariko na none iyo ufite intego, ufite abantu bafite uburambe nka Ruremesha nk’uko nari mfite na Habimana Sosthène ’Lumumba,’ ngenda mbyisangamo hari byinshi niyungura.”

Muhazi United FC yatangiranye abakinnyi bane gusa bafite amasezerano, ifite abarenga 16 bari mu igeragezwa ndetse n’abandi bari mu biganiro byo kuba bakongera ayarangiye.

Migi yasobanuye impamvu yamukuye muri Musanze FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages