Mugiraneza wageze muri Tanzania kuwa Kane yakinnye imikino ibiri ya gicuti, AZAM FC yakinnye batsinda Africans Sports igitego 1-0 kimwe na Coastal Union igitego 1-0.
Uyu ni umukinnyi wa kabiri w’Umunyarwanda ukiniye AZAM FC nyuma ya Mafisango Patrick wakoze impanuka agapfa akinira Simba nayo yo muri Tanzania.
Muri Tanzania, Migi asanzeyo kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna ukinira Yanga Africans yatwaye igikombe cya shampiyona.


AZAM FC izahagararira Tanzania mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo, CAF confederation cup.
Nubwo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, AZAM FC yari yamwemereye ko agaruka mu Rwanda akazakinira APR FC muri CECAFA Kagame cup izatangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga 2015.
Ariko APR FC ikora imyitozo ibanziriza iya nyuma kuri uyu wa Kabiri, Migi yari itarasanga bagenzi be ari naho umutoza wungirije Mashami Vincent yahereye avuga ko bataramenya niba bazakinisha uyu mukinnyi.
Yagize ati “ Ibyo kuba Migi azakinira APR FC nta byinshi nabivugaho, ni ikibazo kireba ubuyobozi bukuru, nari kubimenya neza iyo aba yakoze imyitozo n’abandi.”


Hari amakuru avuga ko abatoza n’ubuyobozi bwa APR FC bari bemereye Migi gusezera kuri APR FC abakinira CECAFA Kagame cup, nyuma y’imyaka isaga irindwi abakinira kuva avuye muri Kiyovu Sports mu 2007.
Uko amakipe azahura mu minsi ibiri ya mbere ya CECAFA Kagame cup
{Tariki ya 18 Nyakanga 2015}
KMKM vs Telecom
APR FC vs Al Shandy
Yanga vs Gor Mahia
{Tariki ya 19 Nyakanga 2015}
LLB vs Heegan
Adama City vs Malakia
Azam FC vs KCCA




Ibitekerezo 0