Mugisha na bagenzi be bakinana muri Dimension Data ya kabiri barimo undi Munyarwanda, Areruya Joseph bamaze ibyumweru bibiri mu Butaliyani ari naho ikipe yabo ifite icyicaro gikuru, aho bagiye gukorera imyitozo no gukina amarushanwa atandukanye.
Uyu musore wigaragaje cyane muri Tour du Rwanda 2016 ku nshuro ya mbere yari ayikinnye akegukana n’umwambaro w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi byatumye ahita anashimwa akanagurwa na Dimension Data, ntabwo byamugendekeye neza kuri uyu wa Gatandatu mu isiganwa rya Trofeo Edil C aho yakoze impanuka arakomereka cyane nk’uko yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Mu mpera z’iki Cyumweru twari dufite isiganwa rya Trofeo Edil C aho twagombaga kuzenguruka inshuro 11 mu Mujyi twakiniragamo. Maze kuzenguruka inshuro umunani nakoze impanuka, ndakomereka gusa ndashimira Imana ko bidakomeye cyane. Ubu abaganga bamaze kunyitaho, bambwiyeho nzamara iminsi 11 ntongeye kujya ku igare ubwo nyuma yaho nibwo tuzamenya ibindi.”

Mugisha yanavuze ko muri iri siganwa atari we wenyine wakoze impanuka kuko na Areruya yayikoze ariko idakomeye akabasha gukomeza gukina.
Muri iri siganwa ry’umunsi umwe, bari bahagurutse ari abakinnyi 170, bagomba gukora ibirometero 149.1 harangiza 84 gusa abandi bose bagenda bavamo kubera ibibazo bitandukanye.
Umunyarwanda Areruya Joseph wabashije gukomeza, yasoje ari uwa 54 asizwe amasegonda icyenda n’Umutaliyani Negrente Marco waryegukanye akoresheje amasaha 3:42:20.





Ibitekerezo 0