Umutoza mushya w’Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yari yahamagaye abakinnyi 30 ku ikubitiro bagombaga kwitegura iyi mikino yombi, Ikipe y’Igihugu yakomeje kwitegura icumbitse i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023 yerekeje i Huye gukomereza imyitozo, aho umukino uzabera idafite Rutahizamu Mugunga Yves na Iradukunda Elie Tatou basizwe.
Biteganyijwe ko hari abandi bakinnyi bashobora kongerwa mu Amavubi bahamagawe bwa mbere bavuye ku Mugabane w’u Burayi barimo Hendrick Yves Mutamuliza ukinira abatarengeje imyaka 21 muri Racing White Daring Molenbeek mu Bubiligi na Musabyimana Thierry wa Le Havre y’Abatarengeje imyaka 19 bakomeje gushakirwa ibyangombwa.
Zimbabwe y’abakinnyi icyenda n’Umutoza mukuru w’Umunya-Brésil, Baltemar José de Oliveira Brito yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023. Yakoze imyitozo ya mbere kuri Kigali Pele Stadium bukeye ku Cyumweru, uyu munsi ku wa Mbere nibwo iri bwerekeze i Huye ari nabwo abakinnyi bayo baturutse ku Mugabane w’u Burayi bari bugere mu mwiherero.
Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho izatangira yakira Zimbabwe tariki 15 Ugushyingo mbere yo gucakirana na Afurika y’Epfo ku wa 21 Ugushyingo 2023.
Urutonde rw’abakinnyi 28 basigaye:
Abanyezamu:
Ntwari Fuacre (TS Galaxy, Afurika y’Epfo)
Nzayurwanda Jimmy Djihad (Kiyovu Sports)
Muhawenayo Gad (Musanze FC)
Ba myugariro:
Omborenga Fitina (APR FC)
Serumogo Ali (Rayon Sports)
Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Marc)
Ishimwe Christian (APR FC)
Mutsinzi Ange (FK Jerv, Norvège)
Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
Niyomugabo Jean Claude (APR FC)
Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli, Libya)
Niyigena Clément (APR FC)
Mitima Isaac (Rayon Sports)
Abakina Hagati
Bizimana Djihad (Kryvbas FC, Ukraine)
Mugiraneza Frodouard (Kiyovu Sports)
Hakim Sahabo (Standard de Liège)
Muhire Kevin (Rayon Sports)
Byiringiro Lague (Sandvikens IF, Suède)
Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Niyonzima Olivier (Kiyovu Sports)
Ba rutahizamu:
Mugenzi Bienvenu (Police FC)
Sibomana Patrick (Gor Mahia)
Mugisha Didier (Police FC)
Nshuti Innocent (APR FC)
Mugisha Gilbert (APR FC)
Gitego Arthur (Marines FC)
Rafael York (Gegle IF, Norvège)
Kwitonda Alain (APR FC)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!