00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugunga Yves yasabye FERWAFA kumukiranura na Kiyovu Sports

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 31 December 2023 saa 05:46
Yasuwe :

Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, arisaba kumukiranura na Kiyovu Sports yamuhaye Sheki itazigamiye, ikamuha ibaruwa imurekura ndetse no kumwishyura imishahara y’amezi atatu.

Uyu Rutahizamu yandikiye FERWAFA nyuma y’uko Ikipe ya Kiyovu Sports imuhagaritse mu bikorwa byose byayo, imuziza kuba yarasibye imyitozo n’imikino ibiri ya nyuma y’igice kibanza cya Shampiyona.

Mugunga yandikiye Kiyovu Sports ayisobanurira ko yari arwaye, ku buryo byatumye ataboneka mu myitozo ndetse no ku mikino.

Iyi baruwa yagiraga iti” "Mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha ko impamvu ntabonekaga mu kazi ari uko nari ndwaye, bituma ntabamenyesha ku gihe dore ko na sheki mwari mwampaye itari izigamiye. Munibuke ko nari ntarahembwa ngo byibuze mbone ibimfasha mu burwayi bwanjye.”

“Nk’uko nabivuze haruguru amafaranga twumvikanye mwari munsigayemo ninjira muri Kiyovu Sports, Umunyamabanga yampaye sheki itazigamiye iri mu mazina ye , avuga ko anyishuye ideni ryari risigaye ku mafaranga twari twarumvikanye.”

Mugunga yavuze ko bigoye kuba yakina mu ikipe itamuhemba, akaba asaba ko haseswa amasezerano kuko amaze amezi atatu nta mushahara.

Kiyovu Sports ntiyanyuzwe n’ibisobanuro bya Rutahizamu wa yo nyuma imwandikira imuhagarika mu bikorwa byose by’Urucaca.

Iyi baruwa yagiraga iti ""Kugira ngo hemezwe ko umukinnyi arwaye bikorerwa raporo na muganga w’ikipe na we agendeye ku mpapuro za muganga wamugaragarije, iyo wivurije mu ivuriro ritari irye kuko na we afite ivuriro."

"Kuba utarahembwa ntabwo bisobanuye gusiba imyitozo nta ruhushya kuko ntabwo ari wowe wenyine wari utarahembwa icyo gihe. Iyo sheki uvuga wahawe wayigaragariza ubuyobozi bw’Ikipe kuko itari mu mazina ya Kiyovu Sports na bwo bukayifatira umwanzuro."

Iyi kipe yakomeje ivuga ko "Kuba uvuga ko icyifuzo cyawe ari ugusesa amasezerano ni uburenganzira bwawe ariko bifite inzira bicamo kuko bisaba ko impande zombi zibiganiraho zikagira icyo zemeranywaho."

Kiyovu yahise ihagarika Mugunga, na we yandikira FERWAFA asaba kumukiranura n’iyi Kipe yambara icyatsi n’umweru, ikamuha ibaruwa imurekura no kumwishyura.

Iyi baruwa IGIHE ifitiye kopi, Mugunga yanditse amenyesha Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ati “Ndasaba kurenganurwa ngahabwa ibaruwa indekura, nkagira aho mbarizwa kuko Ikipe ya Kiyovu Sports imaze amezi atatu itampemba kandi itegeko rya FIFA rivuga ko umukinnyi umaze amezi abiri adahembwa afite uburenganzira busesa amasezerano n’umukoresha we agahabwa ibaruwa imuha uburenganzira bwo gushaka indi kipe.”

“Ikindi ndabasaba gukurikirana uburiganya nakorewe mpabwa sheki itazigamiye kuko nayo n’ubwo iri muri banki ari ibintu bikwiye gucika, ni uburiganya budahesha agaciro umupira w’u Rwanda.”

Mugunga Yves yatsindiye Kiyovu Sports ibitego bine mu gice kibanza cya Shampiyona. Iyi kipe izwi nk’Urucaca yasoreje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 21 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota 12. Iyi Kipe yo ku Mumena yinjije ibitego 19, nta gitego izigamye nta n’umwenda.

Mugunga Yves yazamukiye muri Intare FC, yerekeza muri APR FC mu 2018 ari na yo yigaragarijemo nyuma atizwa muri Kiyovu Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka, ku mwaka umwe yari asigaranye mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves yandikiye FERWAFA ayisaba kumukiranura na Kiyovu Sports
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyobowe na Perezida w’Umuryango, Ndorimana Jean François Régis "Général" bwahagaritse Mugunga Yves mu bikorwa byose by;Ikipe nyuma y'ibisobanuro bitabunyuze by'impamvu yasibye imyitozo n'imikino ibiri gusa
Mugunga Yves yasabye Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse kumukiranura na Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages