Kuri uyu wa Kane tariki 3 Mutarama 2019 hazakinwa umwe mu mikino y’ibirarane itarakiniwe igihe, kuko yahuye n’amatariki y’imikino mpuzamahanga ya CAF Confederation Cup na CAF Champions League.
APR FC igiye kwakira Mukura VS kuri stade ya Kigali idafite bamwe mu bakinnyi bayo basanzwe babanza mu kibuga kuko imyitwarire yabo mu kibuga no hanze yacyo itishimiwe n’umutoza wabo Jimmy Mulisa, wemeje ko atari umupolisi ngo akurikirane ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi be.
Uyu mutoza yatangaje ibi nyuma yo kunganya na Gicumbi FC kuwa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018, aho yari yabanje mu kibuga Muhadjiri Hakizimana na Iranzi Jean Claude mu busatirizi ariko ntibatanga umusaruro yifuza bituma abasimbuza nyuma y’iminota 45 y’igice cya mbere.
Jimmy Mulisa wagaragarije uburakari aba bakinnyi akanabibwira itangazamakuru yafashe umwanzuro wo kudashyira Iranzi na Muhadjiri ku rutonde rw’abakinnyi 20 bazatoranywamo 18 azakoresha ahangana na Mukura VS.
Abakinnyi 20 Jimmy Mulisa yagiriye icyizere
Kimenyi Yves, Ntwari Fiacre, Albert Ngabo, Buregeya Prince, Nshimiyimana Imran, Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’, Rusheshangoga Michel, Rugwiro Herve, Ombolenga Fitina, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nkinzingabo Fiston, Nizeyimana Mirafa, Ntwari Evode, Sekamana Maxime, Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague, Songayingabo Shaffy, Itangishaka Blaise, Issa Bigirimana na Ernest Sugira.
Uko imikino y’ibirarane izakinwa
Kuwa Kane tariki 3 Mutarama 2019
Ikirarane cy’umunsi wa 6: APR FC vs Mukura VS (Stade de Kigali)
Kuwa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019
Ikirarane cy’umunsi wa 9: Police FC vs Mukura VS (Stade de Kigali)
Kuwa Kane tariki 24 Mutarama 2019
Ikirarane cy’umunsi wa 7: Sunrise FC vs APR FC (Nyagatare)
Kuwa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019
Ikirarane cy’umunsi wa 10: Mukura VS vs Amagaju FC (Stade Huye)
Kuwa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019
Ikirarane cy’umunsi wa 11: Musanze FC vs Mukura VS (Stade Ubworoherane)






Ibitekerezo 0