Muhadjiri Hakizimana wagarutse mu bihe byiza nyuma y’iminsi yari amaze adakina kubera kutumvikana n’umutoza Jimmy Mulisa, yafashije APR FC kwinjira muri uyu mukino neza kuko yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino.

Nyuma yo gutangiza umukino Savio Nshuti, Byiringiro Lague na Muhadjiri Hakizimana bahererekanyije neza bihuta biviramo Manzi Sensere Hubert wa Police FC gukora ikosa rihanwa na neza na Muhadjiri Hakizimana ahindukiza umunyezamu Nduwayo Danny.

Abafana ba APR bari muri stade bahise bazamura ibyapa bisaba rutahizamu wabo kwirengagiza amagambo mabi amuvugwaho ahubwo agakomeza kubaha ibyishimo.

Byari biherutse kuvugwa ko uyu mukinnyi yirukanywe na APR FC kubera imyitwarire itari myiza no kutumvikana n'umutoza we.

APR FC yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 16 ubwo Ombolenga Fitina yahaga umupira Muhadjiri Hakizimana wari imbere y’izamu agatera ishoti rikomeye ariko ugarurwa n'umutambiko w'izamu.

Iminota yakurikiyeho Police FC yagerageje kugaruka mu mukino no gushaka igitego cyo kwishyura inahusha amahirwe meza. Iyi kipe ariko yaje kugira ibyago ku munota wa 24 rutahizamu wayo Peter Otema wakoreshaga imbaraga nyinshi aravunika asimbuzwa Jean Paul Uwimbabazi.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wabaye mu mvura nyinshi cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego kimwe ku busa ariko mu guhererekanya neza irushwa na Police FC.

Umutoza Jimmy Mulisa ntabwo yanyuzwe n’uko abakinnyi be bitwaye nubwo yari yatsinze, akora impinduka ku munota wa 63 Issa Bigirimana asimbura Byiringiro Lague naho Imran Nshimiyimana asimburwa na Nizeyimana Mirafa.

Byatanze umusaruro mu minota yakurikiyeho kuko APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 79 cyatsinzwe na Sugira Ernest utari wagize umukino mwiza muri rusange.

Yahawe umupira na Ombolenga ku ruhande rw'iburyo usanga uyu rutahizamu imbere y’izamu agarageje gutera mu izamu Nduwayo Danny urindira Police FC arahagoboka awukuramo uramugarukira awusubiza mu izamu.

Umutoza Albert Mphande yatunguranye akuramo Uwimbabazi Jean Paul wari wagiye mu kibuga asimbuye, amusimbuza Kevin Hakizimana kuko atari yishimiye umusaruro yatanze mu minota yahawe, ariko ntibyagira icyo bimufasha umukino urangira Police FC itsinzwe 2-0.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 35, irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota ane, kandi inafite umukino w’ikirarane izakina na Sunrise FC tariki 23 Mutarama 2019.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombie
APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Michel Rusheshangoga, Buregeya Prince, Emmanuel Imanishimwe, Mugiraneza Jean Baptiste Migi (C), Imran Nshimiyinana, Savio Nshuti, Byiringiro Lague, Sugira Ernest na Muhadjiri Hakizimana.

Police FC: Nduwayo Danny, Manzi Sensere, Hakizimana Issa, Muvandimwe JMV, Issa Zapi, Ngendahimana Eric, Mohamed Mushimiyimana, Antoine Dominique Ndayishimiye, Iyabivuze Osee, Peter Otema na Isaie Songa.

APR FC yabanje mu kibuga inkingi za mwamba zayo zose
APR FC yabanje mu kibuga inkingi za mwamba zayo zose
Abasore ba Police FC ntibahiriwe n'uyu mukino
Abasore ba Police FC ntibahiriwe n'uyu mukino
Umugore wa Migi, Gisa Fausta (ibumoso) yarebye uyu mukino yicaranye n'umubyeyi wa Iranzi Jean Claude
Umugore wa Migi, Gisa Fausta (ibumoso) yarebye uyu mukino yicaranye n'umubyeyi wa Iranzi Jean Claude
Umunyamabanga wa APR FC, Camarade Kalisa Adolphe, aganira n'abo bari kumwe ku myitwarire y'ikipe abereye umuyobozi
Umunyamabanga wa APR FC, Camarade Kalisa Adolphe, aganira n'abo bari kumwe ku myitwarire y'ikipe abereye umuyobozi
Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yarebye uyu mukino yicaranye na Kayihura Yussuf Tchami wakiniye iyi kipe y'ingabo z'igihugu
Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yarebye uyu mukino yicaranye na Kayihura Yussuf Tchami wakiniye iyi kipe y'ingabo z'igihugu
Wari umukino usaba ubwitange bitewe n'uko ikibuga cyari kimeze
Wari umukino usaba ubwitange bitewe n'uko ikibuga cyari kimeze
Kubera amazi yari menshi mu kibuga, abakinnyi bagwaga hasi ubutitsa bigasaba ko abaganga babitaho
Kubera amazi yari menshi mu kibuga, abakinnyi bagwaga hasi ubutitsa bigasaba ko abaganga babitaho
APR FC yarushijwe hagati mu kibuga ariko ikoresha neza impande. Aha Mohamed Mushimiyimana yarwaniraga umupira na Mugiraneza Jean Baptiste Migi
APR FC yarushijwe hagati mu kibuga ariko ikoresha neza impande. Aha Mohamed Mushimiyimana yarwaniraga umupira na Mugiraneza Jean Baptiste Migi
Imran Nshimiyimana na Savio Nshuti bumva amabwiriza y'umutoza wabo
Imran Nshimiyimana na Savio Nshuti bumva amabwiriza y'umutoza wabo
Muhadjiri Hakizimana yagarutse mu kibuga anitwara neza
Muhadjiri Hakizimana yagarutse mu kibuga anitwara neza
Myugariro wa Police FC, Manzi Sensere, yakoze ikosa ryavuyemo igitego cya mbere
Myugariro wa Police FC, Manzi Sensere, yakoze ikosa ryavuyemo igitego cya mbere
Kuvamo kwa Peter Otema byashegeshe Police FC yari mu rugamba rwo gushaka igitego cyo kwishyura
Kuvamo kwa Peter Otema byashegeshe Police FC yari mu rugamba rwo gushaka igitego cyo kwishyura

Amafoto: Ntare Julius