Mbere y’uko umusifuzi wa kane w’umukino yerekana iminota y’inyongera, ku wa 90, myugariro wa APR FC, Rugwiro Hervé yasunitswe na Bizimana Yannick wa AS Muhanga, na we amukinira nabi, aho uyu mukinnyi wa APR FC yahise ahabwa ikarita y’umuhondo.
Bizimana byagaragara ko yababaye, yahise ahamagarizwa abaganga n’umusifuzi wo hagati, Hakizimana Louis. Abakoranabushake bari ku kibuga (akenshi baba ari ab’ikipe yakiriye), babwiwe ko baza gukura uyu mukinnyi wa AS Muhanga mu kibuga ku mabwiriza bari bahawe n’abari ku ntebe y’abatoza n’abasimbura ba AS Muhanga, baza mu kibuga baseta ibirenge.
Hakizimana Muhadjiri yagiye kubasanganira, abaka ingobyi yihuta kuko iminota y’umukino yasaga n’igana ku musozo ndetse n’ikipe ye ikiri inyuma n’ibitego 2-1 mu gihe umusifuzi Hakizimana Louis yahise asubiza aba bakoranabushake inyuma, abirukana mu kibuga.
Muhadjiri yagejeje ingobyi aho Bizimana Yannick yari aryamye, yitabwaho n’abaganga, undi ahita ahaguruka, ntiyayijyaho. Issa Bigirimana yarayifashe, ayihereza Muhadjiri wirukanse agana ahagana ku murongo bitagombeye ko awugeraho, ayijugunya n’imbaraga nyinshi zivanze n’umujinya.
Abanyarwanda batandukanye babonye iki gikorwa, haba ku kibuga ndetse na nyuma y’umukino ku mashusho, banenze iyi myitwarire ya rutahizamu wa APR FC, bavuga ko nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda, wifuza gukina hanze atakabaye akora igikorwa nk’iki mu gihe abandi bibaza niba nta bihano aza guhabwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Bamwe bibazaga bati “ APR FC, ese muzi agaciro kiriya ngobyi y’abarwayi?”
Uwitwa Gahamanyi Daniel ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yavuze ko bibabaje kubona hakorwa igikorwa nk’iki, abigereranya no gutesha agaciro Croix Rouge y’u Rwanda.
Ati " Birababaje. Ese APR FC muzi agaciro k’ingobyi? FERWAFA niba koko mubishyigikiye ngaho Croix Rouge y’u Rwanda ndumva muri kuyigora mwangiza ibikoresho byayo munayitesha agaciro.”
Richard Kwizera yavuze ko ibyo Muhadjiri yakoze nta bunyamwuga burimo mu gihe umunyamakuru wa Radio/TV 10, Jado Castar, yavuze ko harimo kurengera gukwiriye umwanzuro uhamye.
Gutsindirwa i Muhanga byatumye amahirwe ya APR FC ku gikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka ayoyoka, aho kuri ubu irushwa amanota ane na Rayon Sports ya mbere na 66 mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire.






















Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0