Aba bakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu nyuma y’abandi batanu baherukaga ari bo Iradukunda Siméon, Nsengiyumva Samuel, Niyongira Patience, Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Arsène.
Ikipe y’Igihugu yatangiye umwiherero ikoresha abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu, mu gihe abakina hanze biyongeramo umunsi ku wundi nyuma yo gusoza umwaka w’imikino muri za shampiyona bakinamo.
Nubwo abo bakinnyi basezerewe ariko hari abandi bakina hanze bageze mu mwiherero barimo Umunyezamu Maxime Wensess na Samuel Gueulette.
Aba biyongera kuri Rubanguka Steve, Rwatubyaye Abdul, Ntwari Fiacre, Nshuti Innocent, Hakim Sahabo, Gitego Arthur na Sibomana Patrick bahageze kare ndetse banatangiye kumenyera gukorana imyitozo n’abandi.
Aba bakinnyi bazafasha u Rwanda gukina imikino ibiri y’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, basuye Amavubi aho iri mu mwiherero mu Bugesera.
Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.
U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.
Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!