Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kamena 2024, nibwo Gorilla FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu mushya mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ni mu gihe kuko umwaka w’imikino ukirangira ubuyobozi bwa Gorilla FC bwiyemeje gutandukana n’abakinnyi barenga 10 barimo n’abari abanyezamu bayo ari bo Matumele Arnold, Rwabugiri Omar na Mugisha Yves.
Mu kubasimbuza yafunguriye amarembo Muhawenayo Gad wari wavuzwe muri APR FC nk’umwe mu banyezamu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yifuza mu mwaka utaha w’imikino.
Muhawenayo ni umwe mu banyezamu beza bagaragaje urwego rwo hejuru mu mwaka ushize kuko yafashije Musanze FC gusoreza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona.
Si ibyo gusa kuko ari mu banyezamu bifashishwa cyane n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Torsten Frank Spittler.
Uyu mukinnyi ageze muri iyi kipe asanga yarasinyishije umutoza mushya w’abanyezamu Higiro Thomas n’umukuru Kirasa Alain, biyongera ku bakinnyi b’Abarundi aribo Franck Nduwimana na Karenzo Alexis.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!