Muhawenayo Gad amaze umwaka umwe muri Musanze FC, ariko ntiyabonye umanya uhagije wo gukina.
Mu ibaruwa yandikiye Ubuyobozi bwa Musanze FC ku wa 15 Kamena 2020, uyu mukinnyi yasabye ko yahabwa ibyangombwa akerekeza ahandi kuko yasanze atari mu mibare y’umutoza Seninga Innocent uherutse guhabwa iyi kipe.
Yagize ati “Mbandikiye iyi baruwa mbasaba ko mwamfasha mukampa ibyangombwa binyemerera kujya gushakishiriza ahandi nazakina bitewe n’uko nabonye ntari ku rutonde rushya umutoza yifuza kuzakoresha muri shampiyona itaha ya 2020/21. Nkaba nifuza ko mubinyemereye mwansubiza mu gihe mubona ko ari ngombwa.”
Amakuru IGIHE yamenye nuko Muhawenayo Gady yavuganye na Habimana Sosthène utoza Amagaju Fko yajyayo akayikinira imikino ya Playoffs ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.
Bivugwa ko nayerekezamo muri iyi minsi, azajya ahabwa umushahara gusa mu gihe iramutse izamutse mu Cyiciro cya Mbere, yahabwa amasezerano ikanamuha n’amafaranga yo kumugura mu gihe itazamutse bakumvikana akayikinira icyiciro cya cyangwa yabona indi kipe akagenda.
Muhawenayo Gad yagiye muri Musanze FC ayisinyiye amesezerano y’imyaka ibiri guhera mu mwaka ushize w’imikino 2019/20 avuye mu Amagaju FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!