00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhazi United yatangiranye imyitozo abakinnyi 16 bashya

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 July 2024 saa 09:59
Yasuwe :

Muhazi United FC ihuriweho n’uturere twa Kayonza na Rwamagana, yatangiranye imyitozo abakinnyi 20 harimo bane gusa bari mu bayisanzwemo mu gihe abandi 16 biganjemo abanyamahanga bari mu igeragezwa.

Ni imyitozo yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2024, ku kibuga cya AEE giherereye mu Karere ka Rwamagana aho iri kwitegura Shampiyona y’u Rwanda izatangira mu kwezi gutaha.

Mu makuru IGIHE yamenyeye kuri iyi myitozo ni uko abakinnyi benshi mu bari gukora igeragezwa muri iyi kipe harimo abaturuka muri Ghana ndetse na Cameroun, amasoko yihariwe n’amakipe yo mu Rwanda muri uyu mwaka.

Umutoza wa Muhazi United, Ruremesha Emmanuel, yavuze ko impamvu batangiranye imyitozo abakinnyi bake harimo abari basabye uruhushya n’abandi barangije amasezerano bategereje kuzavugana n’ubuyobozi kuko hari abo bifuza kuzagumana.

Ati “Ndibaza ko ku wa Gatatu cyangwa kuwa Kane abakinnyi bose bazaba bahari, byagiye ku murongo. Ubu abakinnyi dufite bagifite amasezerano ni icyenda, hakiyongeraho nka batandatu twari dusanganywe tuzayongerera.”

Yongeyeho ko mu mwaka ushize Muhazi United yagowe no kubona ba rutahizamu ariko mu wa 2024/25 bari kureba amikoro ikipe ifite kugira ngo bashake abeza baruta abo iheruka kugira.

Muhazi United yasoreje ku mwanya wa 12 mu mwaka ushize yifuza gukora ibishoboka byose ikazasoreza heza kurushaho muri uyu ukurikiraho.

Ni muri urwo rwego iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi babiri barimo Umunya-Uganda, Kagaba Nicolas wahoze muri iyi kipe akaza kugenda ndetse na Ngendahimana Eric watandukanye na Rayon Sport.

Usibye aba bakinnyi kandi hari na Mugiraneza Jean Baptiste wagiye muri iyi kipe nk’umutoza wungirije avuye muri Musanze FC.

Muhazi United yifuza kuzitwara neza mu mwaka utaha
Muhazi United irateganya kumvikana n'abandi bakinnyi barimo abo isanganywe izongerera amasezerano
Muhazi United yatangiranye imyitozo abakinnyi benshi bari mu igeragezwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages