Uyu muhango wabereye ku nkombe y'Ikiyaga cya Muhazi mu karere ka Rwamagana ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin yatangaje ingengo y'imari Ikipe izakoresha n'imigabo n'imigambi nyuma yo guhindurirwa izina ikava kuri Rwamagana City FC kuri ubu ikaba ifashwa n'uturere tubiri ari two Rwamagana na Kayonza bitandukanye n'um waka ushize.

Yagize ati" Kuri ubu ikipe irimo impinduka nyinshi, yahoze ifashwa n'akarere kamwe ubu ni tubiri."

"Dufite intego yo kubaka ikipe itsinda ndetse ishimisha abafana, mu buryo bubarika intego ni ukutajya hejuru y'umwanya wa gatandatu muri Shampiyona no kugera nibura muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro 2024."

"Ingengo y'imari irarenga miliyoni 400 Frw harimo amafaranga azava ku muryango wa Stade, azava mu bafatanyabikorwa. Uruhare rw'uturere tubiri mu Cyiciro kubanza zari miliyoni 200 Frw ariko zishobora kwiyongera."

"Icyo nabizeza nuko uturere tuturi hafi cyane, bikomeje kugenda gutya ibintu byazaba byiza cyane muri Muhazi United."

Umutoza Ruremesha Emmanuel yatangaje ko habaye impinduka nyinshi nziza mu Ikipe ndetse zizabafasha kwitwara neza uyu mwaka wa Shampiyona.

Yagize ati" Uyu mwaka ikipe ndetse n'Ubuyobozi twari dufite yarahindutse cyane, intego twari twarihaye umwaka ushize n'izo twihaye ubu ni ibintu bibiri bitandukanye."

"Umwaka ushize twari mu buzima bugoye ariko ubu ndagira ngo nshimire ubuyobozi bw'uturere tubiri ko noneho ubona ko bari kwita ku ikipe bitandukanye n'ubushize."

"Niyo mpamvu twihaye intego nini zigamije gukura ikipe aho yari iri tukayigeza ku mwanya wa gatandatu no mu Gikombe cy'Amahoro tukagera mu makipe ane ya mbere."

Yakomeje agira ati" Impamvu bwabyemeye ni uko babizi icyo bisaba ngo tubigereho birimo kubonera abakinnyi ibyangombwa nkenerwa ku gihe kandi natwe nk'abayobozi turumva tuzakora ibishoboka byose ngo izo ntego tuzigereho."

"Twagerageje gushaka abakinnyi haba imbere mu gihugu n'abakomoka hanze kandi turumva bazatugeza kuri izo ntego."

Ruremesha yakomeje atangaza ko gukinira mu karere ka Ngomba ari imbogamozi kuri Muhanzi United kuko bituma abafana bose bataza gushyigikira ikipe yabo.

Yagize ati" Gukinira i Ngomba ni imbogamozi kuko bituma abafana bacu bose bataza, ubu tuzongera guhura n'indi mbogamizi gato kuko Etoile de l'Est yakinaga mu Cyiciro cya kabiri na bariya bafana bayo bazaga kudufasha ubu rero bazaba ari abakeba."

"Indi mbogamizi ni ugukorera imyitozo ku kibuga cy'itaka hanyuma tugakinira ku cy'igikorano. Ariko ubuyobozi bwanyemereye ko buzamfasha cyane kujya gukorera kuri tapi kenshi nibura iminsi nk'ibiri cyangwa itatu mu cyumweru ibyo rero bizadufasha kuko abakinnyi bazamenyera ikibuga bagiye kuzajya bakiniraho."

Kapiteni wa Muhanzi United, Habineza Isiaq Samuel yemereye abakunzi b'ikipe ko abakinnyi nibafatwa neza bazagera ku ntego bibaye uyu mwaka w'imikino.

Ati "Nkurikije ubushobozi abakinnyi, abatoza n'ubuyobozi bwa Muhazi United bafite, dufite ubushobozi bwo kugeza ikipe ku mwanya wa gatandatu [muri Shampiyona]."

"Amakipe akomeye mu Rwanda ntabwo afite abakinnyi bahambaye ahubwo imitegurire n'ubushobozi nibyo turutanwaho ngo tubone amanota mu kibuga ariko na twe nidufatwa neza nka bo ntabwo bazaducika."

Muhazi United izatangira Shampiyona y'uyu mwaka yakirwa na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, izakoresha abakinnyi 26 barimo 12 yakoresheje umwaka ushize ndetse na 14 bashya yaguze uyu mwaka.

Iyi Kipe yagiye igongwa n'ibibazo by'amikoro umwaka ushize yasoreje Shampiyona ku mwanya wa 14 aho yarwanaga no kutamanuka mu Cyiciro cya kabiri n'amanota 31 aho yarushije inota rimwe gusa Rutsiro FC na Espoir FC amanota 14 zombi zamanutse.

Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin yatangaje ko iyi kipe izakoresha ingengo y'imari ya miliyoni zirenga 400 Frw uyu mwaka
Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin yatangaje ko iyi kipe izakoresha ingengo y'imari ya miliyoni zirenga 400 Frw uyu mwaka
Kapiteni w’Ikipe, Habineza Isiaq Samuel yavuze ko nta tandukanro ku bakinnhyi b’amakipe yo mu Rwanda ahubwo icy’ingenzi ari uko bategurwa
Kapiteni w’Ikipe, Habineza Isiaq Samuel yavuze ko nta tandukanro ku bakinnhyi b’amakipe yo mu Rwanda ahubwo icy’ingenzi ari uko bategurwa
Umunya-Cameroun, Dikoume kouathe Yvan Marcel (ibumso) n'Umunya Guinea, Siaka Conte bigaragaje muri B&B International Football Drafting League berekeje muri Muhazi United
Umunya-Cameroun, Dikoume kouathe Yvan Marcel (ibumso) n'Umunya Guinea, Siaka Conte bigaragaje muri B&B International Football Drafting League berekeje muri Muhazi United
Umunyezamu Twagirayezu Amani wari warabuze umwanya wo gukina muri Rayon Sports yerekeje muri Muhanzi United
Umunyezamu Twagirayezu Amani wari warabuze umwanya wo gukina muri Rayon Sports yerekeje muri Muhanzi United
Imyenda Muhazi United izajya yambara iri mu rugo
Imyenda Muhazi United izajya yambara iri mu rugo
Imyenda Muhazi United izajya yambara yasuye
Imyenda Muhazi United izajya yambara yasuye
Imyenda y'abanyezamu ba Muhazi United
Imyenda y'abanyezamu ba Muhazi United
Ikipe ya Muhazi United yafashe ifoto y'urwibutso ku nkombe z'Ikiyaga cya Muhazi
Ikipe ya Muhazi United yafashe ifoto y'urwibutso ku nkombe z'Ikiyaga cya Muhazi
Iyi kipe ifite intego yo kurangiriza Shampoiyona y'uyu mwaka mu makipe atandatu ya mbere ndetse no kugera muri 1/2 cy'Igikombe cyAmahoro
Iyi kipe ifite intego yo kurangiriza Shampoiyona y'uyu mwaka mu makipe atandatu ya mbere ndetse no kugera muri 1/2 cy'Igikombe cyAmahoro

Amafoto: Ntare Julius