Muhire ufite Licence B ya CAF, aherutse kwirukanwa na Sunrise FC tariki 23 Nzeri 2023. Yatangiye umwuga w'ubutoza mu 2000 ubwo yatozaga Kaminuza y'u Rwanda icyo gihe yari mu Cyiciro cya mbere.

Yaciye mu makipe atandukanye yaba ayo mu Cyiciro cya Mbere n'icya Kabiri mu Rwanda.

Yatangiye kuba umusesenguzi mu 2016 kuri Televiziyo y'u Rwanda, nyuma y'imyaka itandatu yerekeza kuri Radio y'imikino, B&B FM – Umwezi, ari naho akora kugeza ubu.

Muhire usanzwe ari n'umwarimu w'abatoza, ubwo yaganiraga na IGIHE, yavuze ko ababazwa no kubonwa mu ishusho y'umusesenguzi abenshi bakaba bakoresha iyo mvugo nko kwerekana ko adashoboye nyamara afite uburambe bw'imyaka 23 muri uyu mwuga.

Ati "Urugendo rwo muri Sunrise FC rwari rugoye bitewe n'ukuntu ninjiyemo, sinakiriwe neza kuko nagezemo abaturage babwirwa ko ikipe idahawe umutoza ahubwo ihawe umusesenguzi abandi bati 'ubundi se ni he yatoje umuntu uvuye muri Rugende FC ubwo afite iki atuzaniye?' Nahageze ibyo abantu banyitezeho atari byinshi bavuga bati 'ntabyo azashobora'. Natezwe iminsi."

Yakomeje agira ati "Gukora mu mwuka umeze utyo byari bigoye, hamwe ikipe ikina yahusha igitego aho kugira ngo abantu bavuge bati ihangane umutoza ntako utari wagize ahubwo ukumva baravuze bati 'ariko se ubundi umusesenguzi yatsinda?'"

Uyu mutoza waciye mu makipe nka Rugende FC, Bugesera, Etincelles FC, Kiyovu Sports n'ayandi, asanga itangazamakuru ari ryo ryashyize imbaraga mu kumwita umusesenguzi kurusha umutoza maze n'abaturage bakabitwara uko ndetse ko n'igihe bicaranaga n'ubuyobozi bwa Sunrise FC ngo baganire ku hazaza, bwarebye cyane kuri iyo shusho kurusha umusaruro.

Yagize ati "Amakipe yacu menshi afata ingero ku byo itangazamakuru rivuga, niba mu itangazamakuru bavuga bati 'Sunrise FC yazanye uwahoze ari umusesenguzi wo kuri Radio runaka, ubwo n'abaturage barahita babitwara gutyo bibaza niba Sunrise FC yabuze umutoza."

"Icyo gihe bagucisha bugufi n'icyizere abantu bari bagufitiye kigatakara. Nemeza ko n'igihe twicaranaga n'ubuyobozi ngo tuganire ku hazaza kwihangana kwabo kwabaye guke, barebye cyane kuri iyo shusho abantu bamfiteho batarebye ku musaruro."

"Ukurikije uko urutonde rwari rumeze amakipe yari yegeranye cyane hamwe utsinda umukino umwe ukazamukaho imyanya ine cyangwa itanu, nko mu minsi itatu ya mbere ya Shampiyona twari ku mwanya wa gatanu, nyuma yo gutsindwai imikino itatu twisanga ku mwanya wa nyuma. Nabwiwe ko igitutu ari cyinshi ko twakoze amahitamo mabi nta mutoza dufite. Ya shusho ninjiranye mu ikipe ni yo yakomeje kunkurikirana, umwenda nambitswe ukomeza kuba ikibazo.

Nyuma yo gutsindwa imikino itatu yikurikiranya irimo uwa Mukura VS, Etincelles FC na Rayon Sports, nk'uko biri mu masezerano ko nibiramuka bibaye umutoza azasezererwa, ubuyobozi bwa Sunrise FC bwicaranye na Muhire Hassan hemezwa ko yikrukanwa.

Ati "Njye nitabye ubuyobozi bw'Ikipe nsanga inama yarangiye bagiye kunsomera imyanzuro. Barambwiye bati 'igitutu gituruka hanze kimaze kuba cyinshi ku buryo kukihanganira bitagishobotse. Hanze nta handi ni mu itangazamakuru."

Mu busanzwe, ahandi mu bihugu byateye imbere, iyo abatoza batari mu kazi baba ari abasesenguzi haba kuri radiyo, televiziyo ndetse n'ibitangazamakuru byandika. Kuba akora ibisa n'ibyo ntibibonwe neza muri rubanda, Umutoza Muhire Hassan avuga ko ibi bibonwa ukundi mu Rwanda kubera ikibazo cy'imitekerereze ikiri hasi ndetse n'imyumvire itarazamuka.

Ati "Ni ikibazo cy'imyumvire n'imitekerereze ikiri hasi, turacyari mu mupira utaraba kinyamwuga, uko mu butoza cyangwa imisifurire ndetse n'ubuvuzi bwa siporo biga ni ko n'itangazamakuru ryakagombye kuba ryiga rikagendana n'ibigezweho umunsi ku munsi."

"Mu bindi bihugu byateye imbere abatoza batari mu nshingano, ikinyamakuru runaka cyaba icyandika, radio, televiziyo cyangwa YouTube birabakoresha. Mubona ba Thierry Henry kuri Sky Sports, Arsène Wenger na Mourinho kuri BT Sports ba Patrick Vieira n'abandi, bo barabimenyereye ko iyo ufite ubwo bushobozi bwo gusobanurira abantu barakwitabaza mugasinyana amasezerano mugakorana."

"Itangazamakuru ryacu ryakabaye ryigisha abaturage ko ibyo ari ibintu byakabaye bikorwa na hano iwacu, icyo gihe umuturage na we azagufata mu ishusho yahawe."

Muhire Hassan yatoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda nka Kaminuza y'u Rwanda mu 2000, KIST mu 2002, Kiyovu Sports mu 2003 kugeza mu 2007 ari bwo yungirije Umunya-Suède, Roger Lennart Palmgren mu Amavubi U-20. Mu 2008 yakomereje muri Etincelles FC, nyuma atoza Miroplast FC, Bugesera FC, Gasabo United na Rugende FC.

Muhire Hassan ubwo yatozaga KIST mu 2002
Muhire Hassan ubwo yatozaga KIST mu 2002
Muhire yungirije nyakwigendera Abu Koroma muri Kiyovu Sports mu 2003-04
Muhire yungirije nyakwigendera Abu Koroma muri Kiyovu Sports mu 2003-04
Muhire Hassan ubwo yatozaga Rwamagana City mu 2017
Muhire Hassan ubwo yatozaga Rwamagana City mu 2017
Muhire Hassan kandi yabaye umutoza wa Bugesera FC mu mwaka w'imikino wa 2018-19
Muhire Hassan kandi yabaye umutoza wa Bugesera FC mu mwaka w'imikino wa 2018-19
Muhire Hassan kandi ni umwarimu w'abatoza (instructor)
Muhire Hassan kandi ni umwarimu w'abatoza (instructor)
Uyu mutoza avuga ko muri Sunrise FC igitutu cyo kumwirukana cyavuye hanze harimo no kuvuga ko ikipe itatozwa n'umusesenguzi
Uyu mutoza avuga ko muri Sunrise FC igitutu cyo kumwirukana cyavuye hanze harimo no kuvuga ko ikipe itatozwa n'umusesenguzi