Izi mpinduka zo kwegura mu gihiriri zabaye nyuma y’umunsi umwe Nizeyimana Olivier wari Perezida wa FERWAFA kuva mu myaka igera kuri ibiri ishize yeguye ku nshingano ze ku mpamvu ze bwite. Ni icyemezo yafashe ku wa 19 Mata 2023.
Amakuru yizewe ni uko Muhire kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Mata 2023, yamenyesheje abakozi bakorana muri FERWAFA ibyo gusezera ku nshingano ze.
Ni icyemezo yafashe nyuma y’uko muri FERWAFA hamaze iminsi havugwa ibibazo by’imiyoborere byatumye ubuyobozi bwayo bushyirwaho igitutu n’abanyamuryango ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange.
Nyuma ya Muhire, undi weguye ni Iraguha David, Umukozi ushinzwe Imari muri FERWAFA. Uyu kuva mu gitondo we hanacicikanye amakuru ko yaba yashwanye n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher, bagashaka no guterana ibipfunsi.
Ku bijyanye no kuba yafatanye mu mashati n’uyu Mufaransa witezweho kuzahura ruhago Nyarwanda binyuze mu gutanga imirongo ngenderwaho no guteza imbere impano, Iraguha yabwiye IGIHE ko ari "ibinyoma".
Komiseri ushinzwe Umutungo, Habiyakare Chantal, na we ari mu bamaze kwegura ku nshingano zabo ndetse yashyikirije Komite Nyobozi ubwegure bwe.
Uyu yakurikiwe na Rurangirwa Aaron wari Komiseri ushinzwe Imisifurire. Uyu mugabo yinjiye muri FERWAFA mu Ukwakira 2020, icyo gihe yasimbuye Gasingwa Michel weguye kuri uyu mwanya ku wa 6 Nyakanga uwo mwaka.
IGIHE yamenye ko nta gisibya ihari kuko mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA hashobora gukomeza kuba ubwegure ahanini bitewe n’impinduka zifuzwa muri iri shyirahamwe rya ruhago.
Biteganyijwe ko abandi bakomiseri batangira gutanga ubwegure bwabo mu ijoro ryo kuri uyu munsi. Nyuma y’ubwegure bwa bamwe mu bakomiseri, abagize Komite Nyobozi bakoze inama yahejwemo abamaze kuva mu nshingano zabo.
Ibiri kuba bijya gusa nk’uko byagenze ubwo Rtd Brig Gen Sekamana Damascène wari umaze imyaka itatu ayoboye FERWAFA, yeguraga muri Mata 2021. Icyo gihe muri Gicurasi heguye abakomiseri batanu, bituma Komite Nyobozi isigaramo abantu batanu badashobora gufata ibyemezo.
Nyuma y’ukwezi kumwe gusa ni bwo hatumijwe Inteko Rusange yatorewemo Nizeyimana Olivier nka Perezida wa FERWAFA mu myaka ine iri imbere, ni ukuvuga ko manda ye yagombaga kugeza mu 2025.
Ibi ntiyabigezeho kuko yeguye ku buyobozi ku mpamvu bwite nubwo hari ababihuza no kuba yarananijwe ndetse na FERWAFA yo ku ngoma ye ikarangwamo amakosa menshi ahanini ashingiye ku miyoborere, ihonyorwa ry’amategeko, ruswa n’imisifurire idahwitse.
Kugeza ubu Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, ni we uyoboye iri Shyirahamwe mu buryo bw’inzibacyuho. Amategeko ateganya ko agomba guhamagaza Inteko Rusange bitarenze ukwezi kumwe kugira ngo hemezwe igihe amatora ya perezida mushya azabera.
Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko Karangwa Jules ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire. Uyu mugabo yabaye umunyamakuru w’imikino ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, Royal TV na Radio/TV10 ndetse ni umunyamategeko by’umwuga.
Ku wa 6 Mutarama 2022, ni bwo Muhire yatangajwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yasimbuye Uwayezu François Regis wari umaze imyaka isaga itanu awuriho mbere yo kwegura.
Ku wa 12 Nzeri 2021 ni bwo Uwayezu François Régis wari umaze imyaka itatu ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yeguye kuri izo nshingano avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.
Nyuma y’amezi atandatu ahawe inshingano nk’Umunyamabanga Mukuru, Muhire ku wa 20 Kamena 2022, yahagaritswe ku mwanya we kubera amakosa atandukanye yakoze mu kazi ke. Yazisubijwemo ku wa 5 Nyakanga 2022.
Muhire Henry afite inararibonye n’uburambe bw’imyaka 10 mu bikorwa bifitanye isano n’umupira w’amaguru. Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino hagati ya 2006 na 2011.
Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi bwa Muntu n’Iterambere (Arts in Population Studies and Development) yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde.
Iyi ni yo Komite Nyobozi yahawe kuyobora FERWAFA kuva mu 2021:
• Perezida: Mugabo Nizeyimana Olivier
• Visi Perezida: Habyarimana Marcel
• Komiseri ushinzwe Umutungo: Habiyakare Chantal
• Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga: Cyamwenshi Arthur
• Komiseri ushinzwe Amarushanwa: Gasana Richard
• Komiseri ushinzwe Umutekano: IP Umutoni Chantal
• Komiseri ushinzwe Imisifurire: Rurangirwa Aaron
• Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago: Nkusi Edmond Marc
• Komiseri ushinzwe Umupira w’abagore: Tumutoneshe Diane
• Komiseri ushinzwe Amategeko: Uwanyirigira Delphine
• Komiseri w’Ubuvuzi: Lt Col Mutsinzi Hubert



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!