00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhire Kevin yagiriye inama Perezida wa Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 April 2024 saa 10:54
Yasuwe :

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yasabye Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, guhindura abamushakira abakinnyi, uburyo barambagizwamo n’abamugira inama kugira ngo iyi kipe yongere kugera ku rwego rwo guhatanira ibikombe no guhagararira Igihugu.

Gikundiro ntizakina imikino Nyafurika mu mwaka w’imikino wa 2024/25 nyuma yo kubura Igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona.

Nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0 ku wa 30 Mata, ikegukana umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro, Kapiteni wayo, Muhire Kevin, yasabye ubuyobozi guhindura uburyo kugura abakinnyi bimaze iminsi bikorwamo.

Ati "Bibande mu kugura abakinnyi, ntibagendere mu bakinnyi bavugwa cyane. Iyo ushaka umukinnyi mwiza ujya kumwirebera, iyo ushaka umukinnyi mwiza urashora. Byaruta ukagura abakinnyi batatu beza aho kugira ngo ugure 10 badashoboye."

Yakomeje agira ati "Nta mukinnyi mwiza ukora igerageza. Niba ushaka umukinnyi mwiza, genda umugure. Nihakomeza kuzamo iby’igerageza, tuzahora gutya, n’umwaka utaha ntaho tuzagera."

Abajijwe niba abona hari icyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye guhindura uyu munsi, butakoze mu myaka ine ishize, Muhire Kevin yasabye Perezida w’iyi Kipe, Uwayezu Jean Fidèle, guhindura abamugurira abakinnyi n’abamugira inama.

Ati "Ikipe igira Umuyobozi wa Tekinike cyangwa abandi bashinzwe kugura abakinnyi. Ntabwo wambwira ngo uri Perezida cyangwa uri Umunyamabanga, ugiye kugura abakinnyi. Mu makipe yacu usanga ntabo tugira, ugasanga umuntu ashaka gukora ibintu byose ari umwe."

Yongeyeho ati "Ku bwanjye, Perezida arahari, arumva, akora ibishoboka byose kugira ngo Rayon Sports itere imbere. Baramubeshye kenshi cyane, aho bigeze ubu ni we ukwiye gufata umwanzuro, akamenya icyo akeneye kubaka."

"Baramutuka, bamuvuga nabi, na we nk’umuntu mukuru umaze kumenya ibya Ruhago, nagire ahindure. Ahindure abamugurira abakinnyi, abamugira inama kuko aho bigeze ubu birababaje kubona Rayon Sports idatwara igikombe [...]"

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2023/24 uri kugana ku musozo, Rayon Sports yaguze abakinnyi basaga 15 ariko benshi muri bo ntibatanze umusaruro bari bitezweho.

Inkuru bifitanye isano: Ibinegu mu migurire ya Rayon Sports yinjiye mu mwaka utoroshye

Muhire Kevin yasabye Uwayezu uyobora Rayon Sports guhindura abamugurira abakinnyi n'abamugira inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages