Kuri iki Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 nibwo uyu mukinnyi w’imyaka 20 amenya ahazaza he muri iyi kipe, kuko yabwiwe n’umutoza Talaat Youssef ko yamushimye ahubwo hasigaye kumvikana hagati y’abamuhagarariye n’ubuyobozi bw’ikipe.

Muhire Kevin yabwiye IGIHE ko iminsi 12 yari yahawe yagenze neza kuko n’igeragezwa yahawe yaryitwayemo neza.

Ati “Nakiriwe neza kuko nasanze aha hari abakinnyi basanzwe banzi kuko twahanganye ndi mu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20. Nitwaye neza mu myitozo nanatsinda ibitego bibiri muri bitanu twatsinze ikipe mu mukino wa gicuti nari nahawe nk’igeragezwa. Umutoza yansabye kongera imbaraga mu gufasha abandi kugarira kuko ibyo gusatira byo yaranshimye kandi nabyo narabikosoye. Mfite icyizere cyo kubona amasezerano aha.”

Uyu mukinnyi nashimwa azasinya amasezerano y’imyaka ibiri, Rayon Sports yakiniraga ihabwe ibihumbi 50 by’amadolari y’ikiguzi cy’umwaka yari asigaranye ku masezerano.

Misr lel-Makkasa Sporting Club ifite amanota 26 iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya Misiri igeze ku munsi wa 16. Urutonde ruyobowe na Zamalek Sporting Club iyirusha amanota icyenda.

Umutoza ngo yamusabye kongera imbaraga mu gufasha bagenzi be kugarira, mu buryo atari asanzwe akora
Umutoza ngo yamusabye kongera imbaraga mu gufasha bagenzi be kugarira, mu buryo atari asanzwe akora
Muhire Kevin afite icyizere cyo gusinya amasezerano muri Misr lel-Makkasa Sporting Club
Muhire Kevin afite icyizere cyo gusinya amasezerano muri Misr lel-Makkasa Sporting Club