00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukasanga Salima mu bazasifura CAN y’abagore

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 23 April 2022 saa 09:05
Yasuwe :

Umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, Mukasanga Salima Radhia, yitabiriye amahugurwa y’iminsi itanu y’abazasifura CAN ya 2022 mu cyiciro cy’abagore.

Mukasanga Salima uheruka gusifura igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu cyiciro cy’abagabo cyabereye muri Cameron, ari mu basifuzi bari guhugurwa.

Amahugurwa y’abasifuzi bazitabazwa muri CAN y’abagore ya 2022 ari kubera mu Misiri kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata kuzageza kuwa 27 Mata 2022.

Mukasanga wasifuye imikino Olempike ya 2020 yakinwe mu 2021, ni umwe mu basifuzi 20 bahembwa na CAF nk’ababigize umwuga muri Afurika.

Mu mahugurwa bazakora, bazigishwa uko ikoranabuhanga ry’amashusho (VAR) mu gusifura rikoreshwa .

Mukasanga abaye undi musifuzi w’umunyarwanda uzaba azi gukoresha VAR nyuma ya Rurangirwa Louis nawe wahuguwe.

Igikombe cya Afurika cy’abagore cya 2022 kizabera muri Maroc kuva kuwa 2-23 Nyakanga 2022. Nigerie niyo ibitse igiheruka.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizaba ari inshuro ya 14 ryitabirwe n’ibihugu 12 birimo Maroc izakira.

Ibihugu byabonye itike ni Maroc, u Burundi, Uganda, Zambie, Sénégal, Togo, Nigerie, Tunisie, Burkina Faso, Afurika y’Epfo, Cameroun na Botswana.

Mukansanga ari mu bazasifura igikombe cya Afurika mu bagore
Salima Mukansanga amaze kuba umusifuzi mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages