Aba bakinnyi bombi bahagurutse i Kigali mu ijoro ryakeye tariki 16 Nzeri berekeza muri Suède.
Nk’uko biri mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi Sandviken, yoherereje Bugesera FC itumira Mubumbyi Bernabe, iyi kipe niyo yishyuye amatike y’indege ndetse ikazishingira n’ibizakenerwa byose mu gihe cy’igeragezwa rizarangira tariki 7 Ukwakira 2018.
Umunyamabanga wa Bugesera FC, Sam Karenzi aganira na IGIHE, yavuze ko Mubumbyi agifitiye iyi kipe amasezerano y’umwaka ariko batashoboraga kumubuza amahirwe yo kugenda.
Yagize ati “Aracyafite amasezerano y’umwaka ariko ntabwo twamubuza amahirwe. Ikipe agiyemo yatwandikiye imutumira mu igeragezwa noneho naritsinda tukazumvikana hagendewe ku byo amasezerano adufitiye ateganya.”
Twagerageje kuvugana na Rayon Sports kuri Mukunzi Yannick, ntibyakunda gusa amakuru dukesha imwe mu nshuti ze, ni uko na we agiye mu igeragezwa yarahawe uruhushya n’ikipe.
Uyu mukinnyi usigaranye amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports yajemo avuye muri APR FC, ntabwo yari yemerewe kuzakina umukino wo kwishyura wa Enyimba FC muri CAF Confederation Cup kuko akiri mu bihano.
Sandvikens IF ni ikipe iherereye mu Mujyi wa Sandviken ikaba yarashinzwe mu 1918. Yagiye igira ibihe bitandukanye, ikazamuka mu cyiciro cya mbere ikongera ikamanuka kuri ubu ikaba ibarizwa mu cya gatatu bita ‘Division 1’.
Iki cyiciro kiri inyuma ya ‘Allsvenskan’ ariyo shampiyona ya Suède ibamo amakipe nka Malmö FF imenyerewe muri Europa League naho icyiciro cya kabiri cyaho kikaba kitwa ‘Superettan’.
Nta mateka akomeye iyi kipe ifite uretse kwegukana bimwe mu bikombe by’icyiciro cya kane, icya gatatu n’icya kabiri, igikomeye yakoze ni ukurangiza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu 1935/36.
Ni ikipe ikinisha abenegihugu cyane ariko uyu mwaka ikaba yaraguze Umunye-Congo Kinshasa René Muzola Makondele.



















TANGA IGITEKEREZO