Uko ni na ko bimeze kuri bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina mu bihugu byo hanze, aho bafashije amakipe yabo nubwo hari abo shampiyona zabo zitahiriye muri iyi minsi.
Mu mukino wakinwe ku Cyumweru, tariki ya 21 Mata 2024, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, yongeye kujya ku ntebe y’abasimbura AS FAR Rabat itsinda MAS de Fès ibitego 3-1.
Ibi bitego byahesheje iyi kipe amanota atatu yatumye ibasha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona ibura imikino ine gusa ndetse irusha iya kabiri amanota ane.
Muri izi mpera muri Kenya hakinwaga imikino ya Shampiyona aho AFC Leopards ikinamo Gitego Arthur yari yahuye na Gor Mahia. Ni umukino utaragenze neza kuko iyi kipe yatsinzwe igitego 1-0.
Uyu Rutahizamu w’Amavubi yabanje ku ntebe y’abasimbura gusa ku munota wa 55 ahabwa umwanya wo kwinjira mu kibuga nubwo byarangiye nta ntsinzi ibonetse.
Nubwo bitari bishimishije kuri uyu mukinnyi ariko yari ikipe ya bagenzi be b’Abanyarwanda aribo Bayisenge Emery na Sibomana Patrick nubwo batigeze bawukina gusa Sibomana we agaragara ku bakinnyi 18 bagaragaye ku mukino.
Ku wa Gatandatu, mu Bubiligi hakinwe imikino ya Shampiyona, St. Liège ikinamo Hakim Sahabo yongera kunganya indi nshuro ibitego 3-3 ubwo yahuraga na KVC Westerlo.
Uyu munyarwanda ukina hagati mu kibuga yahawe amahirwe n’umutoza we, Ivan Leko, abanza mu kibuga gusa asimbuzwa ku munota wa 64.
Ni mu gihe umunyezamu Maxime Wenssens ukinira Royale Union SG atigeze agaragara mu bakinnyi bifashishijwe mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Club Brugge KV ibitego 2-1.
Al Ahli Tripoli muri Libya ikinamo Manzi Thierry yakinnye muri izi mpera z’icyumweru itakaza umukino yahuriyemo na Al Madina muri Shampiyona ku gitego 1-0. Ntabwo uyu myugariro yigeze agaragara ku rutonde rw’abakinnyi bifashishijwe.
Rwatubyaye Abdul wa KF Shkupi yo muri Macedonia, yakinnye iminota yose y’umukino ikipe ye yanganyijemo na FK Sileks 0-0 ndetse ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona yo muri iki gihugu.
Byiringiro Lague ntabwo yagaragaye mu bakinnyi 18 ikipe ye ya Sandvikens IF yifashishije mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède yanatsinzemo Östers IF igitego 1-0. Mugenzi we Mukunzi Yannick yakinnye uyu mukino kuko yinjiye mu kibuga ku munota wa 86.
Ikipe ya FC Jerv yo ikinamo Mutsinzi Ange iri gukina mu Cyiciro cya Kabiri muri Norvége, yatsinze Hødd IL ibitego 2-1, mu mukino wa Shampiyona, uyu myugariro yabanje mu kibuga ndetse anakina iminota yose.
Rutahizamu Nshuti Innocent ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri One Knoxville nta mukino yari afite muri izi mpera z’icyumweru.
Impera z’icyumweru zasize FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ikinamo Kapiteni w’u Rwanda, Bizimana Djihad ibonye amanota yakuye kuri Chornomorets Odesa iyitsinze ibitego 2-1.
Bizimana wari wabanje hanze mu mukino uheruka yahawe amahirwe abanza mu kibuga ndetse yitwara neza akina iminota yose y’umukino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!