00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukunzi Yannick yatandukanye na Sandvikens IF

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 December 2025 saa 08:32
Yasuwe :

Mukunzi Yannick ukina mu kibuga hagati mu ikipe yitwa Sandvikens IF yo muri Suéde, yatandukanye na yo nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ayikinira.

Ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025, bugaragaza ko yakunze buri wese bayibanyemo mu myaka yari ahamaze.

Yagize ati “Ndashaka gufata uyu mwanya nkagaragaza amarangamutima yanjye kuri buri wese muri iyi kipe. Kuva nayigeramo mu 2019 mwanyakiriye neza, muranyizera, mumfasha gukora urugendo ntazibagirwa. Ntabwo binyoroheye kuvuga ngo ‘murabeho’, kuko muri iyo myaka yose Sandvikens IF yari umuryango kuri njye.”

“Hari ibyo nzahora nibuka, imbaraga n’umubano twubatse bizaguma mu mutima wanjye. Ku bayobozi banjye, ku batoza, ku bakinnyi bagenzi banjye, abafana n’undi wese wari muri uyu muryango, mwarakoze kubw’urukundo, icyizere n’ibihe byiza twasangiye. Mu gihe nteye indi ntambwe, nzakomezanya ibyiza mwampaye. Nta kindi nabona nakwifuriza ikipe usibye intsinzi."

Mukunzi Yannick ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini bakina hanze y’u Rwanda, aho amaze imyaka itandatu muri Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, akaba umwe mu bayifashije kuva mu Cyiciro cya Gatatu.

Gusa uyu mukinnyi w’imyaka 30 yamaze imyaka ibiri adakina kubera ibibazo by’imvune y’ivi ‘ligament croisé’ yagize inshuro ebyiri.

Mukunzi Yannick yasezeye kuri Sandvikens IF
Mukunzi Yannick yagize imvune ituma adakina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages