Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze, yatangaje ko yishimiye kugumana na Mukunzi kandi ko mu gihe gito aragaruka mu kibuga nyuma y’amezi yari ashize yaravunitse.
Nyuma yo kongera amasezerano, Mukunzi yavuze ko Sandvikens IF ari nk’umuryango we kandi ko yatangiye gukora imyitozo yoroheje.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuba nongereye amasezerano, Sandvikens IF imaze kuba umuryango wanjye nejejwe no kuba ndi hano.”
Yakomeje avuga ko yatangiye gukora imyitozo yoroheje irimo kwiruka ndetse no gukora ku mupira gahoro gahoro.
Uyu musore ukina mu kibuga hagati yageze Sandvikens IF muri 2019.
Mukunzi yazamukiye mu irerero rya APR FC ndetse aza no gukinira ikipe nkuru mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports, yavuyemo yerekeza muri Sandvikens IF mu cyiciro cya gatatu muri Sweden.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!