00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura n’Amagaju FC zasabwe gushaka ikibuga zitorezaho kitari Stade Huye

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 4 January 2024 saa 07:35
Yasuwe :

Amakipe ya Mukura VS n’Amagaju FC asanzwe yitoreza kuri Stade Huye, yasabwe gushaka ahandi yitoreza mu rwego rwo kwirinda gukoresha cyane ubwatsi bw’ikibuga cy’iyi Stade.

Ibi bije nyuma y’uko amakipe yakiniye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kuri Stade Huye yinubiye urwego rw’ubwatsi bw’iyi Stade bituma Afurika y’Epfo itanga ikirego muri CAF.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yandikiye Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA ko izohereza inzobere yayo mu Rwanda maze igakora isuzuma ry’ubwatsi bwa Stade Huye.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko FERWAFA yasubije CAF ko itariki iyo ari yo yose muri Mutarama 2024, inzobere yayo yazaza iri Shyirahamwe ryiteguye kuyakira no kuyifasha byose muri iri genzura.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Minisiteri yamenyesheje Mukura VS n’Amagaju FC ko agomba gushaka ahandi azajya akorera imyitozo mu gihe kwakira imikino byo nta gihindutse azajya ayakirira kuri Stade Huye.

Aya makipe yabwiwe ko ibi biri mu rwego rwo kwirinda gukoresha cyane ubu bwatsi bwa Stade Huye bizatuma bubungabungwa bukaba bwakinirwaho igihe kirekire.

Izi mpinduka zatumye hakurwaho umukino wa gicuti wari guhuza Mukura VS na Gasogi United ku wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024, dore ko na Stade Kamena bifuje kwimuriraho uyu umukino izaba ikoreshwa n’amakipe yo mu Cyiciro cya kabiri.

Amakuru aturuka muri Minisireri ya Siporo yemeza ko koko hari gahunda yo gusana Stade Huye gusa ntiharamenyekana igihe iki gikorwa kizakorwa kuko amafaranga yateganyijwe ataratangwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ku ruhande rwa FERWAFA yo yirinze kubwira IGIHE ikigiye gukurikiraho mu gihe itaravugana na Minisiteri ya Siporo yahagaritse aya makipe kuhakorera imyitozo.

Izi mpinduka zisobanuye ko Mukura VS izajya ikorera imyitozo kuri Stade Kamena mu gihe Amagaju FC yo azasubira gukorera kuri Stade yayo Nyamagabe na yo ifitiwe umushinga wo gusanwa.

Amakipe yitoreza kuri Stade Huye yasabwe gushaka ahandi azajya akorera imyitozo mu rwego rwo kwirinda gukoresha cyane iyi Stade bizatuma ubwatsi bwayo buramba
Ubwatsi bwa Stade Huye bwatanzweho ikirego na Afurika y'Epfo buri gusigasirwa ngo burusheho kuramba
Mukura VS yakuyeho umukino wayo wa gicuti na Gasogi United ku wa Gatandatu izajya ikorera imyitozo kuri Stade ya Kamena yakirire imikino kuri Stade Huye
Kwimurwa kuri Stade Huye ku Ikipe y'Amagahy FC bisobanuye ko igiye gusubira kuri Stade ya Nyamagabe aho izajya yitoreza hanyuma ikore urugendo rw'ibirometero 70 ijya kwakirira imikino yayo kuri Stade ya Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages