Amafaranga asaga miliyoni 15 yagabanijwe ku ngengo y’imari ikipe ya Mukura yahabwaga n’Akarere ka Huye kubera ibindi bikorwa by’imikino. Kuba ingengo y’imari Mukura VC yakoreshaga yaravuye kuri miliyoni 75 mu mwaka wa 2012-2013 ikagera kuri miliyoni 60 ngo ntacyo bizahindura ku myitwarire y’iyi kipe yamaze kuzuza imyaka 50 ariko aya mafaranga agabanyijwe mu gihe umutoza wayo Kaze Cedric yifuza ko izasohokera u Rwanda muri uyu mwaka uza wa shampiyona.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yatangarije IGIHE ko uretse amafaranga akarere kazatanga haziyongeraho ubufasha bw’abafana. Yagize ati” ntacyo bizahindura ku myitwarire y’ikipe kuko Mukura ifite abafana benshi kandi bayikunda bazayifasha.”
Muzuka kandi abona abafana ba Mukura ari bo bagomba kugira uruhare runini mu kubaka ikipe yabo. Miliyoni zisaga 15 zizakoreshwa mu kuzamura ibindi bikorwa by’imikino mu karere ka Huye. Uretse ikipe ya Mukura iba mu karere habarizwa ikipe y’amagare “Cycling club for all” ndetse ngo bakazasana ibikorwa remezo by’imikino.
Mukura igabanyirijwe amafaranga mu gihe Rayon sport na AS Kigali bo ngo bazongererwa na ho Kiyovu Sport Akarere ka Nyarugenge kazakomeza kubaha miliyoni 2,5 ku kwezi bavuga ko ari make. Nyamara ariko nyuma yo kurangiza umwaka wa mbere wa shampiyona ya 2011-2013 ku mwanya wa 6, ikipe y’Isonga yongerewe amafaranga ava kuri miliyoni 63 akubwa kabiri mu 2012-2013 maze imanuka mu cyiciro cya kabiri.
Nubwo ingengo y’imari ya Mukura yagabanijwe, mu nama y’abafana batuye i Kigali yabaye muri Werurwe 2013, basanze ifite umwenda wa miliyoni 40 bashakaga kwishyura mbere y’uko bizihiza yubire y’imyaka 50. Mu mwaka wa 2012-2013 Mukura yarangije shampiyona iri mu makipe ane ya mbere kuko yaje ku mwanya wa 4.



















TANGA IGITEKEREZO