Mu myaka itatu y’imikino ishize, Mukura Victory Sports yagiye izamura impano z’abakinnyi cyane cyane abavuka mu Karere ka Huye barimo Ishimwe Abdoul, Rushema Chris, Ntarindwa Aimable na Kamanzi Ashraf bayisohotsemo berekeza mu yandi makipe yiganjemo akomeye hano mu Rwanda.
Kuri ubu, muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe iri gukinisha abakinnyi bakiri bato bavuka mu Karere ka Huye nka Rushami Alvin wasimbuye Uwumukiza obed werekeje muri Rayon Sports ndetse n’abazamuwe mu ikipe nkuru bavuye mu ikipe y’abato ya Mukura Victory Sports nka Habimana Isaac, Tuyishime Kennedy na Ndagijimana Ashraf.
Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports buvuga ko ari ho havuye igitekerezo cyo kongerera imbaraga ikipe zayo z’abato binyuze mu gushinga irerero ryujuje ibisabwa mu kurera umukinnyi ushobora no kugurishwa ku isoko mpuzamahanga.
Mukura VS izajya ikoresha ikibuga cy’ubwatsi bugezweho bwa ‘tapis synthétique’ kiri kubakwa mu Murenge wa Mbazi, ahazaba hari inzu y’imikino n’imyidagaduro mu Karere ka Huye.
Abana bazatoranywa mu byiciro by’abatarengeje imyaka 17 na 20 bazajya biga mu bigo byegereye iki kibuga ariko bakaba hamwe kugira ngo biborohereze kwitoza mu gitondo na nimugoroba hanakuriranwa imirire yabo ya buri munsi. Abakinnyi bazatoranywa bazakomeza kwitabira Shampiyona z’abato “FERWAFA Youth League U17 & U20”.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’iyi kipe, Musoni Protais, yagize ati “Umupira w’amaguru ushingiye mu kurema impano. Impano nyinshi mu myaka itanu ishize zagiye zigera muri Mukura victory sports bisabye ko baba barabanje gukina mu yandi makipe.”
“Ni yo mpamvu Mukura victory twatekereje ko yakongera imbaraga mu kuzamura impano z’abakiri bato, tukita ku myitozo bahabwa bakiri munsi y’imyaka 17 cyane cyane kugira ngo ibe ijyanye n’imikinire yacu ndetse banitabweho ku buryo bashobora no gukenerwa n’amakipe mpuzamahanga cyane nk’ayo ku Mugabane w’u Burayi aba ashaka abakinnyi batarengeje imyaka 20.”
Yonyeyeho ko mu mpeshyi y’uyu mwaka ari bwo bazatangira igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bazajya muri iyo ‘académie’ ndetse no gushaka abatoza n’abandi bakozi bazafasha muri uwo mushinga watangiye kuganirwaho n’abanyamuryango ba Mukura Victory Sports ndetse n’abafanyabikorwa bayo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa kandi yabwiye IGIHE ko “Mukura Victory Sports yatangiye kuganira n’amwe mu makipe y’i Burayi” harebwa ko bagirana amasezerano y’imikoranire ishingiye ku kuzamura impano z’abakiri bato ndetse no kubabonera imenyereza n’igeragezwa muri ayo makipe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!