Mukura VS ikomeje gukomanga ahantu hatandukanye no gukubita inzu ibipfunsi kugira ngo irebe ko yakwishyura umwenda ibereyemo Djilali Bahlou wari umutoza wayo mu 2020.

Uyu mutoza wirukanywe mu buryo bunyuranye n’amategeko, yatumye Mukura VS ihanishwa kutemererwa kugura abakinnyi haba abaturuka hanze y’igihugu cyangwa imbere mu gihugu.

Mu gushakisha uko yishyurwa, Mukura VS yateguye umukino uzayihuza na Rayon Sports kuwa gatatu, tariki 31Kanama 2022, saa kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amakuru avuga ko mu mwenda w’ibihumbi 46 by’amadorali, agera ku bihumbi 30 by’amadolari ashobora kuba yaramaze kuboneka, bityo mu gushaka ibihumbi 16 bisigaye, Mukura yifashishije Rayon Sports nk’ikipe ifite abafana benshi mu gihugu.

Akarere ka Huye gasanzwe gafasha Mukura VS, kanditse kuri Twitter ko mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo ikipe ifite, ubuyobozi bw'Akarere bwagiranye inama n'abayobozi b'ikipe hareberwa hamwe uko byakemuka.

Akarere kagize gati “Turahumuriza abakunzi b’ikipe tubasaba gushyigikira ikipe dukunda. Turabizeza ko mu bufatanye bw'abayobozi b'ikipe, abakunzi ndetse n’abafatanyabikorwa hatangiye gushakwa uko buri wese yabigiramo uruhare ikibazo cyihutirwa cy'umwenda wa Miliyoni 46 (Frw) gikemuke mu gihe cya vuba”.

Kuba Mukura VS itemerewe kugura abakinnyi byarayishegeshe kuko umwaka w’imikino wa 2022/23 yawutangiranye abakinnyi 14 gusa.

Mukura VS ikomeje guhangana no kwishyura umwenda wa miliyoni 46Frw
Mukura VS ikomeje guhangana no kwishyura umwenda wa miliyoni 46Frw