Gadafi ukomoka ahitwa Lugogo, agace kazwiho kuzamura impano za ruhago gaherereye rwagati mu Mujyi wa Kampala, amaze imyaka ibiri n’igice muri Arua Hill ari gushakishwa n’andi makipe akomeye muri Uganda arimo KCCA na Vipers SC.
Uyu musore w’imyaka 24 ashobora gukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro cyangwa se abataha izamu.
Wahab arifuza kwerekeza muri Mukura VS agatozwa n’Umunya-Tunisia, Afhamia Lotfi, nk’uko ari kubifashwamo n’Umunyezamu bakomoka hamwe ndetse usanzwe ari n’inshuti ye Ssebwato Nicholas.
Izi Ngwe za Arua zahuye n’ikibazo cy’ubukungu byatumye zifata icyemezo cyo kurekura bamwe mu bakinnyi b’ingenzi barimo na Kapiteni Gadafi Wahab kugira ngo basigarane abo bashobora guhemba.
Gadafi yakinnye imikino 65 ya Shampiyona muri Arual Hill, atsindamo ibitego 11 mu gihe yatanze imipira 17 yavuyemo ibitego.
Mbere yo kwerekeza muri Arua Hill, Gadafi Wahab, yakiniye Onduparaka FC na yo yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Uganda imyaka ine ari na yo yazamukiyemo.
Arua Hill iri ku mwanya wa nyuma, wa 16, muri Shampiyona n’amanota atanu gusa mu mikino 14. Yatsinze umukino umwe, inganya ibiri mu gihe yatsinzwe 11.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!