Tamale usoje amasezerano ye muri Maroons FC yitwaye neza muri Shampiyona aho mu mikino 28 iyi kipe yakinnye 12 muri yo Tamale yari mu izamu ntiyinjizwa igitego.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko Mukura VS yatangiye kuganira na we mu mezi abiri ashize ndetse ibiganiro bikomeje kugenda neza igisigaye kuri ubu ari ukumvikana ibyo bamutangaho ngo asinye amasezerano y’imyaka ibiri bamuzane kuri Stade ya Huye yambare umukara n’umuhondo.
Ssebwato Nicholas wafatiraga iyi Kipe yo mu majyepfo mu myaka ibiri ishize we yabasabye agahenge ngo abe yitekerezaho mu gihe akiri mu biganiro n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Rayon Sports ishobora gutakaza Hakizimana Adolphe uri mu biganiro na APR FC ndetse na Kiyovu Sports yatandukanye n’abanyezamu bayo babiri Kimenyi Yves na Nzeyurwanda Djihad.
Maroons FC ya Tamale yasoreje ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona ya Uganda n’amanota 41 aho irushwa na Vipers ya mbere ndetse yegukanye Igikombe amanota 12.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!