00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura VS na Gasogi United zangiwe gukinira kuri Stade Huye

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 6 January 2024 saa 08:13
Yasuwe :

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Mukura Victory Sports na Gasogi United kuri Stade Huye wajyanywe ku kibuga cya APR FC i Shyorongi nyuma yo guhabwa mategeko mashya yo kudakinira imikino ya gicuti no gukorera imyitozo kuri iki kibuga mpuzamahanga cyo mu Majyepfo.

Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amakipe asanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade Huye ko atagomba kuhitoreza cyangwa kuhakinira imikino ya gicuti kugira ngo ubwatsi bw’iki kibuga bwakemanzwe n’amwe mu makipe yahakiniye imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi 2026, bukomeze kubungwabungwa.

Mu rwego rwo kwirinda ko bwakwangirika kubera gukoreshwa cyane, icyemezo cya Minisiteri ya Siporo cyagize ingaruka ku mukino wa gicuti wagombaga guhuza Mukura VS na Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Mutarama, kuri Stade Huye.

Mukura Victory Sports yifuje kwimurira uyu mukino kuri Stade Kamena, ariko yasanze kuri aya masaha hazaba hari gukinwa umukino w’Icyiciro cya Kabiri uhuza Kaminuza y’u Rwanda na Addax SC.

Kubera ko n’ubundi ari Gasogi United yari yasabye uyu mukino wa gicuti byabaye ngombwa ko ishaka aho yawakirira nyuma y’uko i Huye uburyo bwose bwo kuwuhakinira bwari bwanze.

Gasogi United yegereye ubuyobozi bwa APR FC iri mu mikino ya Mapinduzi Cup muri Zanzibar, ibusaba ikibuga cya Shyorongi, na bwo burayemerera ndetse n’isaha y’umukino nta gihindutse ni saa Cyenda n’Igice.

Amakuru aturuka muri Minisiteri ya Siporo yemeza ko koko hari gahunda yo gusana Stade Huye gusa ntiharamenyekana igihe iki gikorwa kizakorwa kuko amafaranga yateganyijwe ataratangwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ku rundi ruhande, FERWAFA yo yirinze kubwira IGIHE ikigiye gukurikiraho mu gihe itaravugana na Minisiteri ya Siporo yahagaritse aya makipe kuhakorera imyitozo.

Izi mpinduka zisobanuye ko Mukura VS izajya ikorera imyitozo kuri Stade Kamena mu gihe Amagaju FC yo azasubira gukorera kuri stade yayo i Nyamagabe na yo iri mu nzira zo gusanwa.

Gasogi United yasabye APR FC ko umukino wa gicuti ifitanye na Mukura VS wabera i Shyorongi kuri uyu wa Gatandatu
Amakipe ya Mukura VS n'Amagaju FC yabwiwe ko agomba gushaka aho azajya yitoreza hatari kuri Stade ya Huye kugira ngo ubwatsi bw'iki kibuga mpuzamahanga bubungabungwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages