Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Huye, yatumye iki kigo kiba umuterankunga wa mbere Mukura VS ibonye mu mwaka wa 2019. Kiriyongera kuri Volcano Express itwara abagenzi isanzwe ikorana n’iyi kipe.
Umunyamabanga Mukuru wa Mukura VS, Siboyintore Theodate, yagize ati “Amasezerano twagiranye ni uko tubanza gukorana mu mezi atandatu twabona bimeze neza tukayongera kugeza ku myaka itatu.”
Yavuze ko ibijyanye n’amafaranga uyu muterankunga azajya yishyura Mukura VS bikiganirwaho n’ubuyobozi ku mpande zombi.
Gusa umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Mobisol, Butoyi Blaise, yavuze ko “umufana wa Mukura uzajya agura igikoresho cya Mobisol hazaba hariho umugabane munini atanze ujya mu kigega cya Mukura.”
Mukura VS imaze igihe ihagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda ariko muri iyi minsi yatangiye gusigara inyuma, kuko ku mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, yanganyije na Kiyovu Sport 0-0 i Huye.
Mu mikino itatu iheruka gukina mu marushanwa yose, Mukura VS yatsinzemo umwe gusa inganya umwe, itsindwa umwe.
Ku rutonde rwa shampiyona APR FC ni iya mbere n’amanota 45, Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 43 naho Mukura VS ya gatatu ifite 41.



















TANGA IGITEKEREZO