Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018 nibwo iyi kipe yo mu karere ka Huye yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe ivuye mu Mujyi wa El Obeid wo mu majyaruguru ya Sudani.
Niho yahagurutse ku Cyumweru saa 15:30, inyura mu murwa mukuru Khartoum ihamara amasaha 12 itegereje indege ya Ethiopian Airlines yabanyujije i Addis Ababa muri Ethiopia mbere yo kugera mu Rwanda.
Abakinnyi 18, abatoza n’abandi bari babaherekeje bakiriwe n’abafana bo mu itsinda rya ‘Generation MVS’ rigizwe n’abafana 50 ryari ku kibuga cy’indege. Aba bafana bari bitwaje ibyapa biriho amagambo ashimira buri umwe uvuye muri Sudani kubera ubwitange yagaragaje ngo ikipe ibone inota inganya 0-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Shikan Castle Stadium.
Umutoza Haringingo Francis utoza Mukura VS yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be bakoze akazi gakomeye kuko bahanganye n’ikipe ifite abakinnyi bamenyereye amarushanwa, ariko ngo kuyisezerera i Huye birashoboka.
Ati “Twakinnye n’ikipe ikomeye ifite abakinnyi beza, bahenze kandi bamenyereye amarushanwa ya CAF. Twashoboraga kubona igitego mu minota ya mbere kuko twanateye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu ariko nyuma twakinnye ducungana no kutinjizwa igitego. Ntabwo byatworoheye ariko twizeye ko umukino wo kwishyura tuzawuyobora natwe kuko tuzaba turi iwacu.”
Umukino wo kwishyura uzabera kuri stade Huye tariki 22 Ukuboza 2018 saa 15:30.
Mukura VS nikomeza izakina n’indi kipe imwe, nayo ishoboye kuyisezerera yaba ikipe ya kabiri yo mu Rwanda igeze mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup nyuma ya Rayon Sports yabikoze uyu mwaka.
























Ibitekerezo 0