Ibi bwabitangaje nyuma yo kuba iyi kipe ikomeje kwitwara nabi kuko kuva shampiyona itangiye, yanganyije imikino ibiri gusa, indi itatu ikayitsindwa.
Ibicishije kuri Twitter, Mukura Victory Sports yatangaje ko yahagaritse abakinnyi barimo: Duhayindavyi Gaël, Iragire Said, Mutijima Janvier, Olih Jacques na Lucky Emmanuel.
Yavuze ko aba bakinnyi bose uko ari batanu, imyitwarire yabo ikemangwa n’Ubuyobozi bukuru akaba ari yo mpamvu bahise basabwa kuva mu mwiherero w’ikipe mu gihe ikibazo cyabo kikigwaho.
Bitewe n’imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi ikemangwa muri ibi bihe bikomeye ikipe irimo, Ubuyobozi Bukuru bwa MUKURA VSL,bwasabye ko aba bakinnyi: Gael Duhayindavyi, Iragire Said, Mutijima Janvier, Olih Jacques na Lucky Emmanuel bava muri camp mugihe ikibazo cyabo kiri kwigwaho.
— Mukura Victory Sports et Loisirs (@MukuraVS) May 15, 2021
Gusa mu gihe ubuyobozi bwa Mukura buvuga ko bwahagaritse aba bakinnyi, bo baravuga ko batiteguye gusoboka mu mwiherero w’ikipe kuko nta mabaruwa barahabwa agaragaza icyo bahagarikiwe.
Umwe muri aba bakinnyi yabwiye IGIHE ko basabye Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe, Gasana Jérôme, kubaha amabaruwa ntabikore, bityo nabo bahitamo kudasohoka mu mwiherero.
Yagize ati “Turamubwira tuti ntabwo turi busohoke mutatubwiye ikosa twakoze, kandi muduhe n’ibaruwa igaragaza neza icyo duhagarikiwe. Nk’ubu twasohoka tukagira ikibazo kandi bizwi ko turi mu mwiherero byagenda gute?”
Kuri iki Cyumweru, nibwo Mukura Victory Sports yakira Marines FC mu mukino usoza iyo mu itsinda D ubera kuri Stade ya Huye.
Iyi kipe yahagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2018/19 ndetse ikaba yari imaze iminsi iza mu makipe ane ya mbere, kuri ubu izaba iri mu makipe umunani azarwana no kutamanuka mu cyiciro gitaha cya Shampiyona y’uyu mwaka wa 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!