Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 nibwo iyi kipe yo mu Karere ka Huye yahagurutse mu Rwanda ica i Addis Ababa muri Ethiopia mbere yo kugera i Khartoum muri Sudani aho izakinira umukino ubanza w’ijonjora rya gatatu ry’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo muri Afurika.

Yagiye ari itsinda ry’abantu 28 bavuye mu Rwanda ryageze muri Sudani saa saba z’amanywa ryakirwa n’abanyarwanda baba muri iki gihugu barimo na ‘Chargé d'Affaire’ wa Ambasade y’u Rwanda muri Sudani, Shyaka Kajugiro Ismaïl.

Nyuma yo kuruhuka amasaha ane kuri Hotel Al Riyad bacumbitsemo, abakinnyi bahise bajya gukora imyitozo ya nyuma kuri Stade El Hilal iri hafi ya Hotel kuko hari urugendo rw’iminota 25 gusa mu modoka.

Nta bibazo by’imvune birangwa muri iyi kipe kandi yiteguye guhangana na Al-Hilal Club Omdurman nubwo ari ikipe iri mu bihe byiza, aho yatsinze ibitego 18 mu mikino ine iheruka gukina muri shampiyona yabo.

Umukino uhuza Mukura VS na Al-Hilal urabera kuri El Hilal Stadium kuri iki Cyumweru saa moya z’umugoroba.

Iyi kipe iramara gukina ihite igaruka mu Rwanda kuko izagera i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mutarama 2019 saa 03:10.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 saa 15:30 kuri Stade Huye.

Mukura VS yageze muri Sudani yakirwa neza
Mukura VS yageze muri Sudani yakirwa neza
Nta mvune ivugwa muri iyi kipe yo mu Karere ka Huye kuko abakinnyi bose bakoreye imyitozo kuri stade bazakiniraho bameze neza
Nta mvune ivugwa muri iyi kipe yo mu Karere ka Huye kuko abakinnyi bose bakoreye imyitozo kuri stade bazakiniraho bameze neza