Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 nibwo iyi kipe yo mu Karere ka Huye, yatangiye guhatana mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo ‘CAF Confederation Cup’.
Ikipe zombi zakiniraga ku kibuga zitamenyereye kuko Free State Stars yakiriye umukino isanzwe ikinira kuri Goble Park y’i Bethlehem, ariko iyi stade ntabwo yemerewe kwakira imikino y’amarushanwa ya CAF.
Nabo bakora urugendo rw’ibilometero 279 berekeza i Johannesburg aho bakiniye kuri Bidvest Stadium yakira abantu ibihumbi bitanu isanzwe ikoreshwa n’ikipe ya Bidvest Wits Football Club.
Mukura VS yungukiye kuri ibi itangira isatira Free State Stars ariko uburyo bubiri Gael Duhayindavyi na Onesme Twizerimana babonye mu gice cya mbere ntabwo bwabyajwe umusaruro.
Mu gice cya kabiri ikipe y’umunyezamu w’Amavubi Olivier Kwizera utari no mu bakinnyi 18 bakoreshejwe, yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka igitego nk’ikipe iri mu gihugu cyayo ariko ntiyakibona kuko umunyezamu Omar Rwabugiri yababereye ibamba inshuro enye ubwo ba rutahizamu; Yusuf Jappie na Sinethemba Jantjie bageragezaga gutera mu izamu.
Umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa naho umukino wo kwishyura wo uzakinwa tariki 5 Ukuboza 2018 kuri Stade Huye.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Free State Stars: Sangare, Mbhele, Mahamutsa, Tema, Phungwayo, Makhaula, Mokhuoane (Dlamini 61′), Tchilimbou, Jappie (Hlubi 72′), Jantjies, Rodgers (Moseamedi 78′)
Mukura VS: Rwabugiri Omar, Hassan Rugirayabo, Janvier Mutijima, Iragire Saidi, David Nshimirimana, Alexis Nkomezi, Gael Duhayindavyi, Ciza Hussein Mugabo (Ndayishimiye Christopher 66′), Ndizeye Innocent (Bertrand Iradukunda 43′), Onesme Twizerimana (Lomami Frank 70′), Iddy Saidi Djuma.








Ibitekerezo 0