00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura VS yasabye FERWAFA ibisobanuro ku Gikombe cy’Intwari

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 January 2026 saa 09:55
Yasuwe :

Mukura Victory Sports et Loisirs yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ibisobanuro ku byo yagendeyeho ijya guhitamo amakipe azakina Igikombe cy’Intwari cya 2026.

Iyi kipe yabaye iya kabiri isabye iri shyirahamwe ibisobanuro nyuma ya Kiyovu Sports.

Ku wa 12 Mutarama 2026, ni bwo FERWAFA yamenyesheje amakipe atandatu arimo ane y’abagabo n’abiri y’abagore ko ari yo azakina imikino yo guhatanira Igikombe cy’Intwari cya 2026.

Ayo makipe ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali na Police FC yitwaye neza muri Shampiyona ya 2024/25 mu bagabo, na ho mu bagore ni Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.

Ubusanzwe amakipe akina iri rushanwa aba ari ane ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona iri gukinwa muri uwo mwaka, icyakora kuri iyi nshuro byarangiye hakurikijwe uko amakipe yasoje mu mwaka wa 2024/25 aho kuba muri uyu wa 2025/26.

Mukura yari mu makipe yagombaga gukina iri rushanwa iyo hakurikizwa amategeko yagendeweho mu mwaka ushize bityo ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2025, yandikiye FERWAFA isaba ibisobanuro by’impamvu habayemo impinduka.

Bigendanye n’uko urutonde rumeze kugeza ubu, Police FC y’amanota 34, APR FC ifite 32, Kiyovu Sports ifite 27 na Mukura VS ifite 26, ni yo makipe azakina iri rushanwa.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, aherutse kubwira IGIHE ko guhitamo amakipe azakina iri rushanwa byaturutse ku kuba imikino ibanza ya Rwanda Premier League itararangira.

Ati "Hashingiwe ku kuba hari amakipe menshi atarasoza imikino ibanza y’igice cya Rwanda Premier League. Intego yari ukugira ngo imyiteguro y’iyi mikino izabe hakiri kare twirinda gukora ibintu ku munota wa nyuma.”

Igikombe cy’Intwari cya 2026 kizatangira gukinwa tariki ya 28 Mutarama hakinwa imikino ya kimwe cya kabiri, naho tariki ya 1 Gashyantare ari na wo wizihirizwaho Umunsi w’Intwari hakinwe imikino ya nyuma.

Mukura yasabye ibisobanuro by'impamvu itari mu makipe azakina Igikombe cy'Intwari
Mukura VS iri mu makipe ahagaze neza muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages