Uyu mwaka w’imikino wari uw’ibyishimo, amahirwe n’ibirori mu bakunzi ba Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club y’i Huye, begukanye igikombe cy’amahoro nyuma y’imyaka 28.

Iyi kipe yabonye itike y’imikino ya CAF Confederation Cup ku nshuro ya mbere inatungurana isezerera amakipe abiri afite amazina n’ubukombe, Free State Stars yo muri Afurika na Hilal El Obeid yo muri Sudani.

Ariko ntabwo byayishobokeye ko irenga ijonjora rya gatatu kuko ibitego 3-0 yatsindiwe muri Sudani mu mukino ubanza byatumye ikina uwo kwishura kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 ifite akazi gakomeye kayitegereje.

Muri uyu mukino umutoza Haringingo Francis yakoze impinduka agirira icyizere umunyezamu udasanzwe abanza mu kibuga, Wilonja Ismail, mu mwanya wa Rwabugiri Omar utaritwaye neza mu mukino ubanza.

Ikipe ya Al-Hilal Club Omdurman yatangiranye umukino imbaraga nke benshi bakeka ko ari ukwirara kuko ifite impamba y’ibitego bitatu. N’umutoza wayo Irad Zaafouri yahisemo kwicaza kapiteni Muhamed Ahmed Bashil usanzwe ugenderwaho muri iyi kipe.

Mukura VS yeretse Al-Hilal ko ishobora kuyitungura ifungura amazamu hakiri ku gitego cyatsinzwe n’umutwe wa Iradukunda Bertrand ku munota wa 30, ahawe umupira na Ciza Hussein witwaye neza mu gice cya mbere.

Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS iyoboye umukino, biyizamurira icyizere bituma mu gice cya kabiri umutoza wayo akora impinduka yongeramo ba rutahizamu babiri Onesme Twizerimana na Lomami Frank mu myanya ya Iradukunda Bertrand na Mutebi Rashid.

Gusatira cyane kwa Mukura VS kwateshejwe agaciro na ba myugariro ba Al-Hilal bongerewe imbaraga na Mohamed Osman wasimbuye Sharaf Eldin, bituma umukino urangira ari 1-0, Al-Hilal ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga u mpande zombi:

Mukura VS:

Umunyezamu: Wilonja Ismail
Ba myugariro: David Nshimirimana, Saidi Iragire, Rugirayabo Hassan na Janvier Mutijima
Abakina Hagati: Munyakazi Yussuf Lule, Gaël Duhayindavyi, Ciza Hussein Mugabo (c) na Bertrand Iradukunda
Ba rutahizamu: Ndayishimiye Christopher na Mutebi Rashid

Al-Hilal Club Omdurman:

Umunyezamu: Salim Jamal Magola Ba myugariro: Saed Osman Ismael, Emmanuel Chukwu Aliwa, Meghani Elyas, na Abdalah Mamoun.
Abakina hagati: Geovane Diniz Silva, Nasr Eldin Muhamed, Boubacar Diarra na Sharaf Eldin.
Ba rutahizamu: Musa Eldai, na Idris Mbambo

Ni umukino wa mbere Mutebi Rashid yakiniye Mukura VS kuri Stade Huye mu marushanwa ya CAF
Ni umukino wa mbere Mutebi Rashid yakiniye Mukura VS kuri Stade Huye mu marushanwa ya CAF
Abakinnyi 11 bagejeje Al Hilal mu matsinda ya CAF Confederation Cup
Abakinnyi 11 bagejeje Al Hilal mu matsinda ya CAF Confederation Cup
Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga
Umukino wayobowe n'abasifuzi bakomoka mu birwa bya Maurice
Umukino wayobowe n'abasifuzi bakomoka mu birwa bya Maurice
Ciza Hussein Mugabo yagoye cyane ba myugariro ba Al Hilal
Ciza Hussein Mugabo yagoye cyane ba myugariro ba Al Hilal
Gasingwa Michel ushinzwe abasifuzi muri Ferwafa  yashyigikiye Mukura VS ariko intsinzi irabura
Gasingwa Michel ushinzwe abasifuzi muri Ferwafa yashyigikiye Mukura VS ariko intsinzi irabura
Iradukunda Bertrand yatsindishije umutwe mu gihe umunyezamu Salim Jamal yari arangaye
Iradukunda Bertrand yatsindishije umutwe mu gihe umunyezamu Salim Jamal yari arangaye
Igitego cya Iradukunda ntabwo cyari gihagije ngo Mukura VS ikomeze
Igitego cya Iradukunda ntabwo cyari gihagije ngo Mukura VS ikomeze
Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego rukumbi babonye mu mukino wo kwishyura
Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego rukumbi babonye mu mukino wo kwishyura
Irad Zaafouri yahaye abakinnyi be amabwiriza yo kugarira
Irad Zaafouri yahaye abakinnyi be amabwiriza yo kugarira
Kuba icyizere cyo gukomeza cyari gike byatumye umukino utitabirwa cyane
Kuba icyizere cyo gukomeza cyari gike byatumye umukino utitabirwa cyane
Kwitwara neza kwa Wilonja Ismail kwashyize Ingabire Aimée Regis usanzwe ari umunyezamu wa kabiri hanze y'abakinnyi 18 bagombaga kwifashisha ku mukino
Kwitwara neza kwa Wilonja Ismail kwashyize Ingabire Aimée Regis usanzwe ari umunyezamu wa kabiri hanze y'abakinnyi 18 bagombaga kwifashisha ku mukino
Mu gice cya mbere Mukura VS yasatiriye cyane ishaka ibitego ariko birabura
Mu gice cya mbere Mukura VS yasatiriye cyane ishaka ibitego ariko birabura
Mukura VS yahushije ibitego byinshi
Mukura VS yahushije ibitego byinshi
Mutebi Rashid yavuye mu kibuga yavunitse
Mutebi Rashid yavuye mu kibuga yavunitse
Umunyezamu w'umunya-Uganda Salim Jamal yatabaye ikipe ye inshuro nyinshi
Umunyezamu w'umunya-Uganda Salim Jamal yatabaye ikipe ye inshuro nyinshi
Perezida wa Ferwafa, Sekamana Jean Damascène nawe yari ahari
Perezida wa Ferwafa, Sekamana Jean Damascène nawe yari ahari
Umuyobozi wa Mukura VS Nizeyimana Olivier areba ikipe ye
Umuyobozi wa Mukura VS Nizeyimana Olivier areba ikipe ye
Wilonja Ismail yitwaye neza nubwo adasanzwe abanza mu kibuga
Wilonja Ismail yitwaye neza nubwo adasanzwe abanza mu kibuga
Nk'ibisanzwe, abafana ba Kiyovu Sports bashyigikiye Mukura VS
Nk'ibisanzwe, abafana ba Kiyovu Sports bashyigikiye Mukura VS
Ba myugariro ba Al Hilal  Emmanuel Chukwu Aliwa na  Meghani Elyas bahagaze neza babuza Ndayishimiye Christopher uburyo bwo gutsinda inshuro eshatu
Ba myugariro ba Al Hilal Emmanuel Chukwu Aliwa na Meghani Elyas bahagaze neza babuza Ndayishimiye Christopher uburyo bwo gutsinda inshuro eshatu
Bakomewe amashyi nk'intwari nabo bashimira ababashyigikiye
Bakomewe amashyi nk'intwari nabo bashimira ababashyigikiye
Munyakazi Yussuf Lule ari mu bakinnyi ba Mukura VS bagize amanota menshi muri CAF, yababajwe no gusezererwa
Munyakazi Yussuf Lule ari mu bakinnyi ba Mukura VS bagize amanota menshi muri CAF, yababajwe no gusezererwa
Umunyezamu Wilonja Ismail ashimira abafana bamushyigikiye nubwo atahabwaga icyizere
Umunyezamu Wilonja Ismail ashimira abafana bamushyigikiye nubwo atahabwaga icyizere
Ni ibyishimo byinshi kuri Hilal yabonye itike y'amatsinda y'imikino ya CAF
Ni ibyishimo byinshi kuri Hilal yabonye itike y'amatsinda y'imikino ya CAF

Amafoto: Ntare Julius