Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko aba Mukura VS bari muri Stade Huye bita Imbehe ya Mukura VS, bitereye hejuru saa 17:37 ubwo amateka yandikwaga ikipe yabo itsindira itike yo gukina ijonjora rya gatatu ry’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo.

Iyo saha niyo Umurundi Ndayishimiye Christophe yatereyeho Penaliti ya gatanu yasoje izindi. Byabaye ngombwa ko zitabazwa kuko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mukino umutoza Haringingo Francis yari yahisemo gukinisha abakinnyi benshi basatira.

Uyu mukino wo kwishyura wayobowe n’abasifuzi bakomoka muri Eswatini barimo Thulani Zibandze, Sifiso Nximulo, Zamani Thulani na Mbogiseni Eliot. Watangiye ikipe ya Mukura VS ikinira cyane mu rubuga rwa Al Hilal Obayed.

Ku munota wa 15, Mukura yashoboraga gufungura amazamu hakiri kare ariko umupira wazamukanywe na Mutijima Janvier awuha Bertrand Iradukunda arihuta cyane agera imbere y'izamu ariko agongana na mugenzi we Lomami Frank bituma umupira bawamburwa na ba myugariro ba Hilal.

Ntabwo abakinnyi ba Mukura bacitse intege kuko ku munota wa 30 yongeye guhusha ikindi gitego cyabazwe ku ishoti rikomeye Umurundi Gael Duhayindavyi yateye ariko umunyezamu Mohammed arikuramo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ariko abakunzi ba Mukura VS bakubita agatoki ku kandi kuko babonaga byashobokaga ko babona intsinzi muri iyi minota 45.

Mu gice cya kabiri umutoza Frank Nutall wa Hilal yabonye akomeje gusatirwa akuramo abakinnyi bakina basatira barimo rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Sudani Mudather El Taib, abasimbuza abakina bugarira nka Abdelrahim Hassan.

Umutoza Haringingo bita Mbaya yabibonye we yongera imbaraga mu busatirizi ashyira mu kibuga Iddy Saidi Djuma na Ndizeye Innocent mu myanya ya myugariro Rugirayabo Hassan na Iradukunda Bertrand.

Gusa izi mpinduka zose ntacyo zahinduye kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, umusaruro usa n’uwabonetse muri Sudani.

Hitabajwe penaliti

Icyizere cy’abakunda Mukura VS cyari cyinshi kuko banatwaye igikombe cy’Amahoro batsinze Rayon Sports kuri penaliti. Gusa n’ubwoba bwari bwinshi nubwo bwaje gutwikirizwa ibyishimo byinshi.

Abakinnyi batanu ba Mukura VS bateye penaliti bose bazinjije. Abo ni Gael Duhayindavyi, Iddy Saidi Djuma, Innocent Ndizeye na Christophe Ndayishimiye. Hilal yo yasezerewe kuko yahushije penaliti imwe yatewe na Yousuf Ibrahim ku giti cy'izamu.

Mukura VS ntabwo iramenya iyo bizahura mu cyiciro gikurikiraho kuko bizasaba tombola iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018.

Kanda hano urebe uko uyu mukino wagenze umunota ku wundi

Abafana ba Kiyovu Sports bari babukereye bagiye gufana Mukura VS
Abafana ba Kiyovu Sports bari babukereye bagiye gufana Mukura VS
Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Al Hilal Obayed  bose bafite ibigango
Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Al Hilal Obayed bose bafite ibigango
Umutoza wa Mukura VS yari yakoze impinduka abanza mu kibuga abakinnyi benshi basatira
Umutoza wa Mukura VS yari yakoze impinduka abanza mu kibuga abakinnyi benshi basatira
Abanya-Sudani bari bafite icyizere mbere y'umukino ariko birangira kiraje amasinde
Abanya-Sudani bari bafite icyizere mbere y'umukino ariko birangira kiraje amasinde
Uyu mukino wasabye abakinnyi b'impande zombi kwitanga ku rwego rwo hejuru
Uyu mukino wasabye abakinnyi b'impande zombi kwitanga ku rwego rwo hejuru
Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène uyobora FERWAFA ari mu barebye uyu mukino ari kumwe na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Abdalla Hassan Eisa Bushara
Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène uyobora FERWAFA ari mu barebye uyu mukino ari kumwe na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Abdalla Hassan Eisa Bushara
Frank Nutall utoza iyi kipe yo muri Sudani imibare yamubanye myinshi yegura ikayi
Frank Nutall utoza iyi kipe yo muri Sudani imibare yamubanye myinshi yegura ikayi
Gael Duhayindavyi yari acungiwe hafi n'abasore bo muri Sudani
Gael Duhayindavyi yari acungiwe hafi n'abasore bo muri Sudani
Byari ibirori ku bakunzi ba Mukura VS
Byari ibirori ku bakunzi ba Mukura VS
Nubwo ikipe yakomeje ntabwo wari umukino mwiza kuri kapiteni Ciza Hussein Mugabo
Nubwo ikipe yakomeje ntabwo wari umukino mwiza kuri kapiteni Ciza Hussein Mugabo
Christophe Ndayishimiye yishimira intsinzi yahesheje ikipe ye kuri penaliti
Christophe Ndayishimiye yishimira intsinzi yahesheje ikipe ye kuri penaliti
Muri penaliti abanyezamu nibo baba batezweho amakiriro
Muri penaliti abanyezamu nibo baba batezweho amakiriro
Ndayishimiye Christophe ajya gutera penaliti ya nyuma
Ndayishimiye Christophe ajya gutera penaliti ya nyuma
Ndayishimiye yateye ahatandukanye n'aho umunyezamu yaguye
Ndayishimiye yateye ahatandukanye n'aho umunyezamu yaguye
Uyu munyezamu yari yitwaye neza ariko penaliti ho amahirwe arabura
Uyu munyezamu yari yitwaye neza ariko penaliti ho amahirwe arabura
Ibyishimo byari byose ku basore ba Mukura VS nyuma yo kwinjiza penaliti ya nyuma
Ibyishimo byari byose ku basore ba Mukura VS nyuma yo kwinjiza penaliti ya nyuma
Ibara ry'umuhondo ryari mu bicu mu Karere ka Huye
Ibara ry'umuhondo ryari mu bicu mu Karere ka Huye
Bicaye mu kibuga bararira hashira umwanya munini
Bicaye mu kibuga bararira hashira umwanya munini
Amarira yari yose ku basore basubiye muri Sudani amara masa
Amarira yari yose ku basore basubiye muri Sudani amara masa
Mukura VS igiye kongera guhura n'ikipe yo muri Sudani
Mukura VS igiye kongera guhura n'ikipe yo muri Sudani
Iradukunda Bertrand byamurenze ajya mu bafana
Iradukunda Bertrand byamurenze ajya mu bafana
Mohamed yemera ko buri kimwe kibaye ugishimira Imana
Mohamed yemera ko buri kimwe kibaye ugishimira Imana
Mukura VS ishobora kwandika amateka ikagera mu matsinda y'iri rushanwa
Mukura VS ishobora kwandika amateka ikagera mu matsinda y'iri rushanwa
Olivier Nizeyimana uyobora MVS yishimanye n'abafana biratinda
Olivier Nizeyimana uyobora MVS yishimanye n'abafana biratinda
Umunyezamu Mohammed kwihangana byanze ararira
Umunyezamu Mohammed kwihangana byanze ararira
Umutoza Frank Nutall ntabwo yishimiye uko abakinnyi be bitwaraga kugera bageze muri Penaliti
Umutoza Frank Nutall ntabwo yishimiye uko abakinnyi be bitwaraga kugera bageze muri Penaliti

Amafoto: Ntare Julius