Mukura Victory Sports yigeze guhagarika Ruremesha mu Ukuboza ubwo yari imaze gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye i Huye, ariko nyuma arababarirwa, atoza imikino ibiri iheruka irimo uwo iyi kipe yatsinzwemo na Police FC igitego 1-0.
Ku wa Kane, Mukura VS yanganyije igitego 1-1 na Gicumbi FC mu mukino wabereye mu Majyaruguru, igira amanota 14 ku mwanya wa 11 ndetse ifite umukino w’ikirarane izahuramo na APR FC.
Umuyobozi wa Mukura Victory Sports, Sakindi Eugène, yemereye IGIHE ko bamaze gutandukana na Ruremesha Emmanuel.
Ati “Ni byo twasheshe amasezerano kubera umusaruro mubi. Ikipe irasigaranwa na Canisius [Nshimiyimana] usanzwe yungirije. Umutoza mushya azaboneka mu minsi ya vuba.”
Ku munsi wa 14 wa Shampiyona uzakinwa mu mpera z’icyumweru, iyi kipe yo mu Majyepfo izakira Musanze FC mu mukino uzabera i Huye ku Cyumweru, tariki ya 23 Mutarama 2022.
Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Ruremesha Emmanuel yari yagizwe Umutoza wa Mukura VS ku masezerano y’imyaka ibiri.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwakoze isesengura bugasanga ifite abakinnyi beza ariko ikibazo kikaba imitoreze.
Mukura VS ibaye ikipe ya gatandatu yirukanye umutoza kuva uyu mwaka w’imikino utangiye nyuma ya AS Kigali, Rayon Sports, Bugesera FC, Gorilla FC na Etincelles FC.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!