00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura VS yashyizeho amatike y’ubunyamuryango y’umwaka

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 6 October 2023 saa 03:57
Yasuwe :

Ikipe ya Mukura Victory Sports yo mu Ntara y’Amajyepfo yashyizeho amatike y’umwaka y’ubunyamuryango agabanyijwe mu byiciro bitanu bitandukanye, igikorwa kigamije kwegereza abakunzi ikipe yabo no kuyitera inkunga mu buryo bw’amafaranga.

Mukura Victory Sport et Loisirs yatangije igikorwa cy’ubunyamuryango no kugura amatike y’umwaka kigamije gufasha ikipe mu bijyanye n’amikoro aho abanyamuryango bazajya bagira uruhare mu mibereho yayo ya buri munsi.

Hari itike yiswe Inkingi, Umunyamuryango yishyura miliyoni 3 Frw agahabwa uburenganzira bwo kwicara mu myanya y’icyubahiro [VVIP] , kwamamaza ibikorwa bye ku mukino Mukura VS yakiriye kuri Stade Huye ndetse no guhabwa umwenda w’abanyamurango.

Hari kandi ’Imena’ aho uzayigura azishyura miliyoni 1 Frw agahabwa uburenganzira bwo kwicara muri VVIP mu gihe cy’umwaka wose wa Shampiyona ndetse no guhabwa umwenda w’abanyamurango.

’Ingenzi’ izagurwa ibihumbi 500Frw, uzayigura azahabwa uburenganzira bwo kwicara mu myanya y’icyubahiro [VIP] umwaka wose wa shampiyona ndetse no guhabwa umwenda w’abanyamuryango.

’Umukunzi’ izagurwa ibihumbi 50 Frw uzayigura akazahabwa uburenganzira bwo kwicara mu myanya isanzwe muri Stade Huye ndetse no guhabwa ibendera ry’Ikipe.

Hari itike yiswe ’Mukura Twaje’ igura ibihumbi 10 Frw; uzayigura azahabwa uburenganzira bwo kwicara mu myanya isanzwe ndetse n’ibendera ry’ikipe.

Aganira na IGIHE, Gatera Edmond ushinzwe itumanaho muri Mukura Victory Sports yavuze ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwegereza abakunzi ikipe yabo ndetse no kuyitera inkunga mu buryo bw’amafaranga.

Ygaize ati” Iki gikorwa twagikoze kugira ngo duhurize hamwe abanyamuryango ba Mukura VS baba ari abafana, abakunzi ndetse n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’Ikipe. Icya mbere kwari ukugira ngo babe hafi y’Ikipe, bamenye ibiyibamo, bayirebe ku mikino ndetse banasobanukirwe ibyayo.”

“Icya kabiri kwari ukugira ngo batere inkunga ikipe mu buryo bw’amafaranga aho ugura ikarita y’ubunyamuryango ugahabwa uburenganzira bwo kureba imikino yose Mukura VS yakiriye. Ni igikorwa cyatekerejwe muri ubu buryo kandi tubona ko kizagirira akamaro impande zombi.”

Mukura Victory Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa n’amanota atandatu mu mukino itanu ya shampiyona ya 2023-2024, yashinzwe mu 1963, ikaba imaze kuba iya kabiri muri Shampiyona inshuro eshanu mu 1992, 1998 no mu 1999, yegukanye kandi ibikombe by’igihugu inshuro enye mu 1978, 1986, 1990, 1992 na 2018 cyitwa Igikombe cy’Amahoro.

Kugura Itike y'Imena igura miliyoni 1 Frw bizatanga uburenganzira bwo kwicara muri VVIP ndetse no guhabwa umwenda w’abanyamurango
Itike y'ubunyamuryango yiswe Ingenzi izajya itangwaho ibihimbi 500 Frw uzayigura azahabwa uburenganzira bwo kwicara muri VIP ndetse no guhabwa umwenda w’abanyamurango
Umunyamuryango uzagura Itike y'Umukunzi y'ibihumbi 50 Frw azahabwa uburenganzira bwo kwicara muri ahasanzwe ndetse n'idarapo ry'Ikipe
Itike ya Mukura Twaje igura ibihumbi 10 Frw izatanga uburenganzira bwo kwicara muri ahasanzwe ndetse no guhabwa idarapo ry'Ikipe
Gatera Edmond ushinzwe utumanaho muri Mukura Victory Sports yavuze ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwegereza abanyamuryango Ikipe yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages