Etoundi w’imyaka 21 yasinye amasezerano y’amezi atandatu muri iyi Kipe yambara Umukara n’Umuhondo.
Uyu musore yabanje gukorera igeragezwa mu mukino wa gicuti Mukura VS yanganyijemo na Gasogi United igitego 1-1 i Shyirongi ku wa Gatandatu, tariki 6 Mutarama 2024.
Iki gitego rukumbi cya Mukura VS cyatsinzwe na Etoundi mu gice cya mbere.
Bruno Ronie Etoundi yakinnye mu makipe y’iwabo nka Coton Sport FC de Garoua na Renaissance de Ngoumou yerekejemo mu 2021, akaba ari yo yaherukagamo.
Umunya-Cameroun Bruno Ronie Etoundi yasinye muri Mukura VS



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!