00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura VS yasinyishije umukinnyi w’Umunya-Cameroun

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 10 January 2024 saa 02:59
Yasuwe :

Ikipe ya Mukura VS yasinyishije Umunya-Cameroun, Bruno Ronie Etoundi, ukina hagati afasha ba rutahizamu.

Etoundi w’imyaka 21 yasinye amasezerano y’amezi atandatu muri iyi Kipe yambara Umukara n’Umuhondo.

Uyu musore yabanje gukorera igeragezwa mu mukino wa gicuti Mukura VS yanganyijemo na Gasogi United igitego 1-1 i Shyirongi ku wa Gatandatu, tariki 6 Mutarama 2024.

Iki gitego rukumbi cya Mukura VS cyatsinzwe na Etoundi mu gice cya mbere.

Bruno Ronie Etoundi yakinnye mu makipe y’iwabo nka Coton Sport FC de Garoua na Renaissance de Ngoumou yerekejemo mu 2021, akaba ari yo yaherukagamo.

Umunya-Cameroun Bruno Ronie Etoundi yasinye muri Mukura VS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages