Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo iyi kipe yo mu Karere ka Huye yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, yakirwa n’abafana bayo bari babukereye mu ibara ry’umuhondo.
Kapiteni wayo, Ciza Hussein Mugabo, yatangaje ko mu mukino bakiniye muri Afurika y’Epfo, babonye amahirwe menshi y’igitego ariko ntibahirwa no kuyabyaza umusaruro ku buryo bigenze aribyo bagiye gukosora ngo bazakomeze mu kindi cyiciro.
Ati “Umukino wari mwiza twari twiteguye neza, ni yo mpamvu twanganyirije hariya. Iriya kipe ikinisha imbaraga, ikina imipira yo hejuru […] twabonye uburyo bwinshi ariko ntitwigeze dutsinda igitego ndibaza hano mu Rwanda umukino uzagenda neza.”
Yasabye abafana b’iyi kipe gukomeza kuyiba inyuma kuko ‘biduha akanyabugabo, nibakomeza gutya no ku itariki eshanu bazaze ari benshi dukomeza kubona intsinzi’.
Umutoza wa Mukuru VS, Haringingo Francis Christian, yavuze ko mu minota 35 ya mbere ikipe ye yabonye amahirwe yo gutsinda ibitego ariko ntihirwe.
Yakomeje avuga ko mu gice cya kabiri ikipe yatangiye nabi ariko ibintu byaje gusubira ku murongo nyuma yo gukora impinduka.
Ati “Tugeze hariya twashatse amakuru, batubwira ko ari ikipe ikomeye itsinda andi yose yaba Mamelodie Sundowns, Kaizer Chiefs. Batubwiye ko ari ikipe izitsinda, ni ikipe nabo basigaye bemera. Twagerageje kubazibira, dutuma bakina imipira miremire, twari twabyiteguye, ba myugariro bacu ntibatumye hari amahirwe n’amwe y’igitego babona.”
Hussein yavuze ko agiye gutegura abakinnyi be mu mutwe kuko abantu benshi bumva ko umusaruro babonye uhagije ariyo mpamvu umukino wo kwishyura ikipe igomba gukina neza kugira ngo ibone igitego.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO