Niyonizeye wakiniraga Vital’o yo mu Burundi, ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino ushize muri iki gihugu.
Uyu mukinnyi wo hagati mu busatirizi, yatsinze ibitego bitandatu, anatanga imipira umunani yavuyemo ibindi kuri bagenzi be mu mwaka w’imikino ushize.
Rayon Sports ni yo yabanje kugaragaza ko imwifuza ariko na Mukura VS yinjira mu biganiro nyuma ndetse bihita bifata intera iruta iyo ibya Gikundiro byari bigezeho.
Nubwo uyu mukinnyi w’imyaka 22 yari ategerejwe muri Rayon Sports, yasinyiye Mukura VS ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ndetse azayikinira mu myaka ibiri iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!