Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018 ku cyicaro cya CAF i Cairo mu Misiri habaye tombola igaragaza uko amakipe azahura mu ijonjora rya gatatu ry’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo ‘CAF Confederation Cup’ n’uko amakipe yabonye itike yo kujya mu matsinda ya Champions League azahura.

Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club ihagarariye u Rwanda yatomboye Al Hilal Educational Club yo mu Mujyi wa Omdurman wa kabiri utuwe na benshi muri Sudani.

Iyi kipe ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru wa Afurika kuko yashinzwe muri Gashyantare 1930. Yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League inshuro ebyiri 1987 na 1992. Kure iheruka kugera ni muri ½ cya Champions League 2015.

Al Hilal iri mu makipe afite ibikombe byinshi muri Afurika kuko yegukanye shampiyona ya Sudani inshuro 27 n’igikombe cy’igihugu inshuro zirindwi.

Mukura VS izahangana na Al Hilal mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup
Mukura VS izahangana na Al Hilal mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup
Mukura VS igiye kongera guhura n'ikipe yo muri Sudani
Mukura VS igiye kongera guhura n'ikipe yo muri Sudani
Uko amakipe azahura muri CAF Confederation Cup
Uko amakipe azahura muri CAF Confederation Cup