Nshimiyimana amaze imyaka 27 muri iyi Kipe y’i Huye kuko yayigezemo nk’umukinnyi mu 1998. Nyuma yo gusezera guconga ruhago yatangiye gutoza amakipe y’abato agenda azamuka.
Umwe mu bayobozi ba Mukura VS yabwiye IGIHE ko nubwo hari ibitararangira ariko bifuza kumuha amahirwe.
Ati “Canisius amenyereye ikipe rero rimwe na rimwe hari igihe n’Abanyarwanda baba bakwiye amahirwe, cyane ko n’ikipe yacu itahindutse cyane, benshi mu bakinnyi baraziranye.”
Nshimiyimana azungirizwa n’Umurundi Nimubona Thierry uzwi nka Combe wanyuze mu makipe nka Vital’O FC Bumamuru na Flambeau du Centre.
Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ni Niyonkuru Ramadhan uzwi nka Boateng wanyuze mu makipe menshi arimo na Mukura.
Iyi kipe y’i Huye ntabwo izahinduka cyane kuko imaze kugura abakinnyi nka Mutsinzi Patrick, Joseph Sackey na Tuyishime Emmanuel.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!